skol
fortebet

Mohamed Salah yahawe akayabo katarahabwa undi mukinnyi ku isi ngo ave muri Liverpool

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Al-Ittihad irashaka gusinyisha kizigenza wa Liverpool, Mohamed Salah aho yamwemereye umushahara utarahabwa undi mukinnyi uwo ariwe wese ku isi wa miliyoni 240 z’amayero ku mwaka.

Sponsored Ad

Nubwo Cristiano Ronaldo ariwe uhembwa menshi ubu,uyu munya Misiri yahawe akayabo karuta ake n’iyi kipe iheruka no kugura Karim Benzema.

Mo Salah niyemera gutera umugongo Liverpool azahita aba umukinnyi uhembwa menshi muri Saudi Pro League ndetse no ku isi yose.

Ikinyamakuru Relevo cyo muri Espagne,kuri uyu wa Kane cyavuze ko uyu mukinnyi yabwiwe aka kayabo ubwenge burahindukira yifuza kuyerekezamo akava mu Bwongereza.

Salah yemeye kwerekeza muri iyi kipe ariko ntiyizeye ko bizakunda kuko bizasaba ko Liverpool ibyemera cyane ko ayifitiye amasezerano y’igihe kirekire.

Salah ashobora gukinana na Karim Benzema muri uyu mwaka w’imikino niyemera kugenda.

Iyi kipe yabo isanzwe ihanganye n’iya ba Cristiano Ronaldo, Al-Nassr,ndetse nawe azahita amurusha akayabo kandi uyu mukinnyi ntabwo abikunda na gato.

Abahagarriye Mo Salah w’imyaka 31 bahuye n’abayobozi ba Al-Ittihad i Dubai kugira ngo bamwereke ubushake bafite bwo kumugira umukinnyi uhembwa akayabo kurusha abandi bose ku isi.

Ikindi kiri gutuma yifuza kwerekeza muri Saudi Arabia nuko ari umuyisilamu kandi muri iki gihugu iri dini riri ku ntebe.

Iri ni ihurizo rikomeye kuri Liverpool kuko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizasozwa kuwa 01 Nzeri,kubona umusimbura we ntibyoroshye cyane ko Premier League igeze kure.

Iyi kipe ngo irashaka gusinyisha Salah imyaka ibiri ndetse uyu mukinnyi nawe yiteguye gusaba mu kinyabupfura kurekurwa.

Hari amakuru avuga ko Liverpool yabwiye Al Ittihad ko itazagurisha uyu mukinnyi muri iyi mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa