skol
fortebet

MONUSCO irashaka guha SADC ibikoresho byo guhangana na M23

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe amahoro, Jean Pierre Lacroix, ubwo yari mu ruzinduko muri RDC,yavuze ko MONUSCO,ishaka guha ibikoresho ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Sponsored Ad

Lacroix umaze iminsi muri RDC,aho yahuye na Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi Tshilombo, amusezeranya ko MONUSCO izakomeza gutanga ubufasha mu kurinda abaturage mu bice biberamo intambara.

Yagize ati “Mu mwanzuro wayo wa 2717, akanama k’umutekano gafite MONUSCO mu nshingano kazasuzuma uburyo bwo gufasha SADC mu bikoresho n’ibikorwa. Ni ko kazafata icyemezo ku miterere y’ubu bufasha.”

Yanahuye n’umuyobozi w’ingabo za SADC ziri muri RDC, Major General Monwabisi Dyakopu, abasirikare bakuru bo muri iki gihugu n’abahagarariye sosiyete sivili.

Umutwe wa M23 washinje MONUSCO gufatanya na FARDC n’abo bakorana kwica abaturage gusa ntacyo MONUSCO yigeze ibivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa