skol
fortebet

Moussa Camara ashobora gusohoka muri Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

Umunya Mali wari umaze umwaka akinira ikipe ya Rayon Sports ashobora kuyisohokamo akerekeza mu gihugu cya Misiri aho yifuzwa cyane n’ikipe ya Ismaily aho bivugwa ko abayobozi b’iyi kipe bamaze iminsi I Kigali bavugana ni uyu musore.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko uyu musore yaba yaramaze kwemeranya n’iyi kipe ku masezerano ndetse n’umushahara aho bivugwa kandi ko ikipe ya Rayon Sports ishobora guhabwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika kuko uyu musore yari agifitiye (...)

Sponsored Ad

Umunya Mali wari umaze umwaka akinira ikipe ya Rayon Sports ashobora kuyisohokamo akerekeza mu gihugu cya Misiri aho yifuzwa cyane n’ikipe ya Ismaily aho bivugwa ko abayobozi b’iyi kipe bamaze iminsi I Kigali bavugana ni uyu musore.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko uyu musore yaba yaramaze kwemeranya n’iyi kipe ku masezerano ndetse n’umushahara aho bivugwa kandi ko ikipe ya Rayon Sports ishobora guhabwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika kuko uyu musore yari agifitiye amasezerano Rayon Sports.

Uyu musore siwe wenyine uri kuvugwa mu makipe yo hanze dore ko ni abasore Nshuti Dominique Savio na Kwizera Pierrot bashobora kwerekeza I Burayi mu makipe abifuza aho hakomeje kuvugwa cyane ikipe ya KAA Gent.

Gusohoka kwa Camara kwaba kwiyongera ku musore Munezero Fiston wamaze gusohoka muri iyi kipe akerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania aho yanamaze guhabwa nimero 21 azambara umwaka utaha.

Ibi kandi birakomeza gusiga icyuho muri Rayon Sports cyane ko ifite abakinnyi benshi barangije amasezerano bifuzwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda no hanze aho izivugwa cyane ari Police FC na AS Kigali ziteguye gutanga amafaranga mu kugura abakinnyi beza ba Rayon Sports.

Si abakinnyi gusa ba Rayon Sports bashobora kuyivamo kuko n’ umutoza wayo Masudi Djuma nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona kuri ubu yifuzwa bikomeye n’ ikipe ya Mukura Victory Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntacyo buratangaza kuri aya makuru gusa turakomeza kuyabakurikiranira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa