skol
fortebet

Mozambike yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Mozambique "MAMBAS" yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya kigali i Nyamirambo, yitegura umukino uzaba ku munsi w’ejo saa cyenda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2022.

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu ya Mozambique, Mambas, irakina n’Amavubi kuri uyu wa Gatatu, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, abayigize bose bambaye ibirahuri bitwikira mu maso ‘face shield’ n’udupfukamunwa mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Iyi kipe yari igizwe n’itsinda ry’abantu 50 barimo abakinnyi n’abayobozi n’abatoza, bakoze urugendo rw’amasaha ane, aho bageze i Kigali ahagana saa sita n’igice z’amanywa ku wa Mbere cyane ko bahagurutse mu gitondo.

Iyi kipe yahise ijya gucumbikirwa muri Lemigo Hotel inafatwa ibipimo bya COVID-19, byagaragaje ko nta n’umwe wanduye iki cyorezo.

Mu bakinnyi 21 bageze i Kigali, umwe gusa, Clésio Baúque, ukinira Zira FK yo muri Azerbaijan, ni we ukina i Burayi wazanye n’abandi.

Mozambique ibura abakinnyi benshi babanza mu kibuga, irasabwa byibuze amanota ane mu mikino ibiri izahuramo n’u Rwanda (i Kigali) na Cap-Vert (i Maputo) kugira ngo yizere kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umukino ubanza wo muri iri tsinda rya F wabereye i Maputo,Mozambike yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 ndetse kugeza ubu ifite amanota 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

Mozambique irakirwa n’u Rwanda kuri wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe saa cyenda mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Abanyezamu

Ernani Siluane (Ferroviário de Maputo)
Júlio Frenque (Ferroviário de Maputo)
Victor Guambe (Costa do Sol)
José Guirrugo (UD Songo)

Ba myugariro

Bheu Januário (UD Songo)
Bruno Langa (FC Amora - Portugal)
Fidel de Sousa (Associação Black Bulls)
Francisco Muchanga (TS Sporting - South Africa)
Francisco Mioche (Costa do Sol)
João Missica (Ferroviario de Maputo)
Jorge Muholove (Costa do Sol)
José Casimiro (Costa do Sol)
Melque Alexandre (Associaçâo Black Bulls)
Sidique Mussagy (UD Songo)

Abo hagati

Abel Joshua (Vitória Sports Clube - Portugal)
Amade Momade (UD Songo)
Celton Jamisse (Associação Black Bulls)
Feliciano Jone (Costa do Sol)
Gildo Vilanculos (FC Amora - Portugal)
Manuel Kambala (Boroka FC - South Africa)
Nelson Devrassone (Costa do Sol)
Ricardo Mondlane (Rio Ave - Portugal)
Sadaam Guambe (Ferroviário de Maputo)

Ba Rutahizamu

Clésio Baúque (Zira FK Azerbaijan)
Dayo António (Ferroviário da Beira)
Elias Pelembe (Polokwane City - South Africa)
Faizal Bangal (Caravaggio - Italy)
Luis Miquissone (Simba SC - Tanzania)
Pachoio King (UD Songo)
Stélio Ernesto (Costa do Sol)




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa