skol
fortebet

Mozambike yatangiye inganya n’u Rwanda yerekeje muri AFCON 2023

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Mozambique yatsinze Bénin ibitego 3-2, ibona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ndetse ni yo izamutse ari ikipe ya kabiri mu Itsinda L ririmo u Rwanda, riyobowe na Sénégal.

Sponsored Ad

Nubwo Amavubi yatangiye akanga Mozambike bakanganya igitego 1-1,iki gihugu nicyo cyabonye itike yo kwerekeza muri AFCON 2023.

ibitego bya Mozambike byatsinzwe na Witi ku munota wa 27,Guima kuwa 31 na Clésio kuwa 95 mu gihe bibiri bya Benin byatsinzwe na Steve Mounie kuri penaliti ku munota wa 20 na Dossou kuwa 50

Amavubi arakina umukino wo kwitoza na Senegal uyu munsi saa tatu z’ijoro kuri stade Huye.

Mozambique igiye mu gikombe cy’Afrika ku nshuro ya 5 (1986,1996,1998,2010 &2023) mu gihe u Rwanda na Benin zisezerewe.

Uko itsinda L rihagaze:

1.Sénégal 13pts
2.Mozambique 10pts
3.Bénin 5pts
4,Rwanda 2pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa