skol
fortebet

Mu Mibare: Byinshi wamenya mbere y’umukino w’ishyiraniro urahuza Rayon Sports na APR FC

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2023, hateganyijwe umukino wa Super Cup uzahuza amakipe y’abakeba mu rw’imisozi 1000, Rayon Sports na APR FC, kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00.

Sponsored Ad

Iki gikombe aba bakeba bagiye gukina gihuza uwatwaye igikombe cya shampiyona n’uwatwaye Igikombe cy’Amahoro,mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Ikizakomeza umukino wo kuri uyu wa Gatandatu nuko amakipe yose afite abakinnyi bashya biganjemo abanyamahanga bitezwe cyane.

Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ni wo winjiza amafaranga menshi ku kibuga mu mikino yose ibera mu Rwanda aho nko muri 2019, APR FC na Rayon Sports, buri umwe yinjije asaga miliyoni 60 Frw ku mukino zakiriye muri uwo mwaka.

Ubusanzwe, umukino wazihuje zombi wakundaga gushyirwa kuri Stade Amahoro i Remera kubera ubwinshi bw’abafana baba bitezwe. Iyi stade iri kwagurwa ku buryo izava ku kwakira abantu ibihumbi 25, ikagera ku bihumbi 45 guhera mu 2024.

Ibyo byatumye kuri uyu wa Gatandatu baresuranira i Nyamirambo ndetse bamaze kuhamenyera bombi, kuko bakunze kuhakirira kenshi.

Mu myaka 30 imaze kuva ishingiwe ku Mulindi wa Byumba, APR FC ifite ibikombe 21 bya Shampiyona birimo bine biheruka, naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka isaga 55 ishize, ifite ibikombe umunani bya Shampiyona.

Ikipe y’Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro 13 mu gihe Rayon Sports igifite inshuro 10.

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 99.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 31 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 43, zinganya imikino 25.

Muri iyo mikino 99 habonetsemo ibitego 258, harimo 123 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 135 ku ruhande rwa APR FC.

Mu 2016, APR FC yashoboye gutsinda Rayon Sports gatatu yikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), Shampiyona (1-0) n’Igikombe cy’Intwari (1-0), ibisubiramo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitsinze igitego 1-0 na 2-1 muri Shampiyona ndetse n’ibitego 2-1 mu Gikombe cy’Intwari 2018.

APR FC yabikoze kandi hagati ya 2019 na 2021 mu mikino itatu ya Shampiyona, iyitsinda 2-0 mu 2019/20, 1-0 mu 2020 na 2-1 muri 2021/22.

Ku wa 12 Gashyantare 2023, Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric nyuma y’imyaka hafi ine itazi uko gutsinda umukeba bimera.

Ntibyaciriye aho,kuko kuwa 03 Kamena uyu mwaka,uyu myugariro yayisekuye ikindi bituma Rayon Sports iyitwara Igikombe cy’Amahoro 2023.

Ikipe ya Rayon Sports ifite agahigo ko ari yo yabashije gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe kuko yabashije kunyagira APR FC ibitego 5-2 ubugira kabiri (mu 1996 no mu 1997).

Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n’abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

Umutoza washoboye gutoza imikino myinshi hagati y’aba bakeba ni Raoul Shungu watozaga Rayon Sports (16), abasha gutsindamo irindwi, atsindwa ine, anganya itanu.

Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

Icyo amakipe yombi yatangaje mbere y’umukino:

Ibinyujije kuri Twitter yayo,Kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yagize iti"Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhangana na APR FC muri #SuperCup2023 iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium…

Nta mvune, nta burwayi abakinnyi bose bariteguye."

Mu kiganiro n’abanyamakuru cya mbere yo gukina na Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yatangaje ko ibibazo by’imvune yari afite byakemutse.

Ati“Imvune ya Gilbert Mugisha yari yoroshye yahise akira, ariko kuri Sharaf Eldin Shaiboub icyemezo cyirafatwa nyuma y’imyitozo y’uyu munsi.”

Yakomeje ati “Kuri njye ni ngombwa ko abakinnyi bose baba bafite impumeko imwe, tugomba gukubara twese hamwe , kuri twebwe umukinnyi mwiza azaba ari ikipe yose.”

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: izafatwa nk’iyakiriye:Pavelh Ndzila,Yunus Nshimiyimana,Buregeya Prince,Ombolenga Fitina,Ishimwe Christian,Taddeo Lwanga,Ruboneka Jean Bosco,Shaiboub,Apam,Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma.

Rayon Sports:Hategekimana Bonheur,Rwatubyaye Abdul,Mitima Isaac,Ally Serumogo,Ganijuru Elie,Aruna Mussa Madjaliwa,Mvuyekure Emmanuel,Luvumbu Heritier,Ojera,Youssef Rharb,Charles Bbale.

Ibitekerezo

  • Njyewe mbona apr tuzayitsinda kucyinyuranyo kigitego 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa