skol
fortebet

Mugisha Francois yatangaje ikipe afana n’umukinnyi akunda ku isi anakomoza ku cyo umupira umaze kumugezaho

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu ikipe ya Rayon Sports Mugisha Francois uzwi nka Master, yatangaje ko akunda ikipe ya FC Barcelona ariko akunda imikinire ya Casemiro wa Real Madrid ndetse ariwe yifuza kwigana,avuga ko ruhago yamufashije kugura inzu I Kanombe ndetse iri kumurihira kaminuza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Master yagiranye na Radio Rwanda yayitangarije ko yatangiye gukina umupira w’amaguru abifashijwemo n’abavandimwe be bamujyanaga ku kibuga birangira akunze umupira w’amaguru aho afana FC Barcelona ku isi,agakunda Casemiro n’ikipe ya Brazil.

Master asigaye afite umwanya ubanza muri Rayon Sports

Yagize ati “Natangiye gukunda umupira ubwo nabonaga bakuru banjye bawukina,ntangira gukina ngira amahirwe ndazamuka.Nkunda ikipe ya FC Barcelona ariko umukinnyi ndeberaho ni Casemiro kuko nkunda ukuntu akasa mu kibuga hagati.”

Casemiro yavuze ko umupira w’amaguru wamufashije kugura inzu ya miliyoni 7 I Kanombe ariko kuri ubu asigaye ahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda atakwemera kuko nawe yifuza kuzahubaka neza.

Master yavuze ko umukino wamubabaje ari uwo basezerewe na Rivers United yo muri Nigeria umwaka ushize,mu gihe uwamushimishije ari uwo batsinze APR FC ibitego 4-0 yabanje mu kibuga ndetse avuga ko atazawibagirwa kuko akiri umwana yajyanye na papa we kureba umukino wa Rayon Sports na APR FC,birangira APR FC itsinze ibitego 4-0 byatumye asenga asaba Imana ko yazamufasha akazakinira Rayon Sports akihorera.

Mugisha Francois ari mu bakinnyi 18 ikipe ya Rayon Sports yajyanye muri Tanzania guhura na Young Africans mu mukino wa 2 wo mu itsinda D rya CAF Confederations Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa