skol
fortebet

Mugisha Francois yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram umukinnyi Mugisha Francois usanzwe ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports amaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports azamugeza mu mwaka wa 2019.
Nubwo atabonye umwanya wo kubanza mu kibuga uyu ni umwe mu basore bagerageje gufasha ikipe ya Rayon Sports aho abakunzi b’iyi kipe bakwiye kwishimira kongera amasezerano y’uyu musore cyane ko iyi kipe ishobora gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo bo hagati mu kibuga.
Uyu ni umwe muri benshi mu bakinnyi (...)

Uyu ni umwe muri benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports amasezerano yabo azarangirana n’igikombe cy’amahoro aho ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bufite akazi katoroshye ko kuganira n’abasore barimo Niyonzima Olivier, Nova Bayama na Nsengiyumva Moustapha nubwo bivugwa ko barangije kumvikana n’ikipe ya Police FC nyuma yo guhabwa miliyoni 6 no kubahemba ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi ndetse n’abasore 2, Nshuti Dominique Savio na Kwizera Pierrot bivugwa ko bagiye kwerekeza mu Bubiligi.

Mu minsi ishize nanone byari byavuzwe ko umusore Fabrice Mugheni yaba yasinyiye AS Kigali gusa uyu musore aza kubihakana abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook aho yavuze ko azatangaza ahazaza he nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

Nubwo muri iyi kipe hari ibihuha byinshi gusa igihari ni uko abenshi mu bakinnyi bayo barikurangiza amasezerano aho abakinnyi nka Djabel Manishimwe na Muhire Kevin bo basigaje umwaka umwe ku masezerano yabo.

Kuba uyu musore yongeye amasezerano ni ikimenyetso kigaragaza ko ubuyobozi butagohetse burikuvugana umunsi ku munsi n’abasore bari mu mpera z’amasezerano yabo kuburyo mu minsi iri imbere tuzamenya byinshi ku kazoza k’aba basore.

Tuzakomeza kubakurikiranira amakuru ari mu ikipe ya Rayon Sports cyane ko kuba ifite abafana benshi bituma igira byinshi biyivugwamo.

Ibitekerezo

  • Byiza cyane,uriyamwana yaradufashije cyane igihe defense yacu yarimvune

    Mukomereze aho ntihazigire uducika ikipe itsinda ntawuyihindura.PK.

    Urakoze bwana Remy! Sinjya nshidikanya ko harumunyarwanda uba udashaka kumenya amakuru ya Gikundiro, nkuko ubitwijeje , turakwizeza natwe gusoma inkuru uzaba wanditsemo gikundiro. Wahisemo neza sana! Urumuntu w,Umugabo.

    murakoze mujye mutumenyera abasinye umunsi kuwundi ndetse n’abanyampahanga bakekwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa