skol
fortebet

Mugisha yanikiye bagenzi be yegukana Rwanda Cycling Cup

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2017

Sponsored Ad

Hasojwe ku mugaragaro shampiyona y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare (Rwanda Cycling Cup) aho agace ka nyuma katwawe na Mugisha Samuel uherutse kongera amasezerano mu ikipe ya Dimension Data abakinnyi.Abakinnyi bakaba baturutse i Gatuna mu Karere ka Gicumbi basoreza mu mugi wa Kigali.
Nyuma yo gusiganwa uduce 10,uyu munsi bagombaga gukina agace ka nyuma aho kasojwe umusore Mugisha Samuel yanikiye bagenzi be barimo uwizeyimana Bonaventure wa Benediction na Dukuzumuremyi wa Fly. (...)

Sponsored Ad

Hasojwe ku mugaragaro shampiyona y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare (Rwanda Cycling Cup) aho agace ka nyuma katwawe na Mugisha Samuel uherutse kongera amasezerano mu ikipe ya Dimension Data abakinnyi.Abakinnyi bakaba baturutse i Gatuna mu Karere ka Gicumbi basoreza mu mugi wa Kigali.

Nyuma yo gusiganwa uduce 10,uyu munsi bagombaga gukina agace ka nyuma aho kasojwe umusore Mugisha Samuel yanikiye bagenzi be barimo uwizeyimana Bonaventure wa Benediction na Dukuzumuremyi wa Fly.

Mugisha yacitse bagenzi be ubwo bazengurukaga inshuro 6 mu mugi wa Kigali aho yaje kubavamo ku muzenguruko wa nyuma.

Kimwe mu byagaragaye muri iri rushanwa,ni uko umusore Hadi Janvier wari umaze umwaka adakina yarikinnye ndetse agerageza kwigaragaza mu gikundi nubwo atabashije kuryegukana.

Uretse Mugisha Samuel wegukanye agace ka nyuma (Final Race), Byukusenge Patrick yegukanye Rwanda Cycling Cup, mu gihe Benediction Club ariyo kipe yegukanye umwanya wa mbere.

Mu bakobwa,Ingabire Beatha ni we waje ku isonga muri aka gace kanyuma, maze Nirere Xaverine yegukana irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu gihe mu ngimbi ho Nkurunziza Yves ari we wegukanye umwanya wa mbere haba muri Final Race ndetse n’irushanwa muri rusange.

Abakinnyi batanu ba mbere muri aka gace ka nyuma:

1. Mugisha Samuel (Dimension Data) 2h38’57”
2. Bonaventure Uwizeyimana (Benediction Club) 2h39’28”
3. Dukuzumuremyi (Fly CC) 2h39’28”
4. Ukiniwabo Rene Jean Paul (Les Amis Sportifs) 2h39’28”
5. Rugamba Janvier (Les Amis Sportifs) 2h39’28”

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa