skol
fortebet

Muhadjiri yasubije abibaza niba atekereza kuzakinira Rayon Sports

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri uheruka kugaruka mu Rwanda avuye muri Saudi Arabia yavuze ko atazi ahazaza he ariko bishoboka ko umunsi umwe yazakinira Rayon Sports.
Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru,Hakizimana Muhadjiri yavuze ko impamvu atakiniye Rayon Sports y’abafana benshi ari uko igihe kitaragera.
Ati "Narabitekereje ariko buriya ni igihe kiba kitaragera. Gusa nabitekerejeho, hari n’igihe byari bigiye kuba ariko biba ari gahunda z’Imana. Nta kintu uba wazihinduraho."
Abajijwe (...)

Abajijwe niba hari icyizere yaha abafana ba Rayon Sports ko azayikinira,yagize ati "Birashoboka. Mu mupira tuba turi mu kazi. Igihe kizagera wenda bishoboke, ariko ubu hari ibintu uba utagomba kuvugaho cyane kubera ko uba ufite amasezerano y’ikipe. Uba ugomba kubanza gushyira umutima ku kazi.

Hakizimana Muhadjiri uvuga ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka muri Police FC bishoboka,kuko ngo ikipe ya mbere AS Kigali itabarusha amanota menshi gusa avuga ko bisaba gukora cyane.

Ati "Birashoboka cyane ariko ntabwo ari amagambo, ni ugukora. Iyo wakoze neza, ndibaza ko bishoboka. Urebye, abantu babona ko bigoye, ariko njyewe nk’umukinnyi, amanota icyenda ntabwo ari menshi."

Abajijwe icyo agiye gufasha Police FC mu mezi 6 yayisinyiye,yagize ati "Ni ugukora gusa, tugashyira hamwe. Icyiza ni uko Police FC ifite abakinnyi bakuru, ni ugushyira hamwe kandi birashoboka.

Bitandukanye n’umwaka ushize, urebye uyu munsi ahantu Police FC iri ntabwo ari ibibi."

Muhadjiri yavuze ko mu makipe yose yakiniye,Mukura VS ari yo kipe yagiriyemo ibihe byiza kuko ariyo yamushyize ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa