skol
fortebet

Muhazi United yihaye intego zikomeye mbere yo gutangira shampiyona

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Muhazi United yagaragaje ko yiteguye neza gutangira Umwaka, mushya w’imikino nyuma yo kuguma mu cyiciro cya mbere ku bwa burembe mu mwaka w’imikino wa 22/23.

Sponsored Ad

Muhazi United izakoresha abakinnyi 26 yerekaniye ku kiyaga cya Muhazi yitiriwe.

Muri abo bakinnyi harimo Rutahizamu w’Intamba mu Rugamba Dr Raoul VYAMUNGU.

Iyi kipe yerekanye abakinnyi bashya yaguze bagera kuri 14, biyongera kuri 12 yari isanzwe ifite.

Guverineri Gasana Emmanuel w’Intara y’Iburasirazuba ari mu bafashije iyi kipe kwisuganya kuko yasabye uturere guhuza imbaraga bagafasha amakipe 4 ari muri iyi ntara ayoboye.

Ubu Muhazi United iri mu biganza by’akarere ka Kayonza n’aka Rwamagana kari gasanzwe kayifite.Intego yayo akaba ari ukuza mu makipe 6 ya mbere.

Nkaka Longin umuyobozi mushya w’iyi kipe yahoze ari Rwamagana FC ikaza kwitwa Muhazi United, avuga ko bazakoresha ingengo y’imali irenga gato ku Frw 400M, ahanini azatangwa n’uturere twa Kayonza na Rwamagana, andi akava mu bafatanyabikorwa.

Longin avuga ko bihaye inshingano zo kuzamura impano ziri muri centres de formation zo muri utu turere 2 bizatuma abaturage biyumvamo ikipe ndetse bagakina n’amakipe y’imirenge mu kuyegereza abaturage.

Bafite kandi ikipe nshya y’abagore.

Ruremesha Emmanuel, umutoza wa Muhazi United avuga ko bihaye intego yo gusoza ku mwanya wa 6 muri shampiyona no kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro.

Yagize ati " Twihaye umwanya wa 6 kuko wiha umuhigo uzaharanira kugeraho wawubura ugafata umwanya uri hafi yawo."

Kuri iki Cyumweru, Muhazi United FC irasura Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium.

Muhazi United izakomeza kwakirira i Ngoma, mu gihe itegereje kuba yazagira aho yajya ikinira hayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa