skol
fortebet

Muhire kevin yongeye amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 umusore Muhire kevin uje akurikira abasore 2 Mugisha Francois na Nova Bayama baherutse gusinya mu minsi ishize.
Nubwo bitamworoheye kubona umwanya mu ikipe ya mbere uyu mwaka kubera ibibazo by’imvune yahuye nabyo ndetse n’umubare w’abakinnyi benshi b’abahanga bahuriye ku mwanya umwe uyu musore yagaragaje ko ahawe umwanya ashobora gukora byinshi byiza kuko nawe ni umwe mu bafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 umusore Muhire kevin uje akurikira abasore 2 Mugisha Francois na Nova Bayama baherutse gusinya mu minsi ishize.

Nubwo bitamworoheye kubona umwanya mu ikipe ya mbere uyu mwaka kubera ibibazo by’imvune yahuye nabyo ndetse n’umubare w’abakinnyi benshi b’abahanga bahuriye ku mwanya umwe uyu musore yagaragaje ko ahawe umwanya ashobora gukora byinshi byiza kuko nawe ni umwe mu bafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka itsinzwe inshuro imwe nubwo isigaranye umunsi umwe.

Gusinyisha umukinnyi Muhire kevin ni ibigaragaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports budasinziriye kuko bwifuza kugumana abakinnyi bakomeye babafashije gutwara igikombe uyu mwaka nkuko twabibagejejeho ku munsi w’ejo mu kiganiro twagiranye n’umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier.

Abakurikiranira hafi ikipe ya Rayon Sports bategereje ibizava mu biganiro ubuyobozi bw’iyi kipe buri kugirana n’abasore nka Nshuti Dominique Savio,Niyonzima Olivier,Manzi Thierry bivugwa ko bifuzwa na APR FC na Gael Duhayindavyi umurundi bivugwa ko ashobora kwinjira muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Vital’o.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa