skol
fortebet

Muhitira Felicien ukomeye mu gusiganwa MARATHON yakuwe ku rutonde rw’abazakina imikino Olempike

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Komite Olempike mu Rwanda yatangaje ko kizigenza mu gusiganwa ibirometero byinshi,Muhitira Félicien uzwi nka Magare yakuwe ku rutonde rw’abazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike izabera Tokyo, kubera gusohoka mu mwiherero nta ruhushya.

Sponsored Ad

Magare usiganwa ku maguru mu ntera ndende, akaba yabaye anahagaritswe mu bikorwa byose bya komite Olempike y’u Rwanda nyuma yo gukora amakosa.Yiteguraga gukina Marato mu mikino Olempike.

Muhitira Félicien bakunda kwita Magareyari amaze igihe kinini yitegura kuzitabira iyi mikino ya Olimpike izabera i Tokyo mu Buyapani ariko iyo myitozo yamubereye imfabusa kuko yirukanwe mu ikipe y’igihugu kubera ko yavuye mu mwiherero adahawe uruhusa.

Itangazo rya Komite Olempike mu Rwanda, rivuga ko Muhitira Félicien alias Magare kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena yavuye mu mwiherero atabisabiye uburenganzira Umutoza ndetse n’ubuyobozi bwa Komite Olempike.

Rikomeza rivuga ko kubera iryo kosa akuwe mu mwiherero kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse ko atazakina imikino Olempike.

Magare watangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri 2016,n’umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite kuko yatwaye amarushanwa mpuzamahanga nka 1/2 cya Marathon Marvejois-Mende.

Iri rushanwa yaritwaye imyaka itatu ikurikirana, 2017 atwara 1/2 cya Marato ribera Congo Brazzaville.

Muhitira Felicien uzwi nka Magare ni umukinnyi umaze gukina amarushanwa akomeye nka: Shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar 2018, Cross country yabereye mu Bushinwa 2015 aho yabaye uwa 30, Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda yabereye muri Danemark 2014.

Aya marushanwa yayakinnye ari mu kipe y’igihugu. Amarushanwa yakinnye ku giti cye harimo 20 KM de Paris amaze gukina inshuro ebyiri, imwe yabaye uwa kane, indi aba uwa kabiri, Marathon ya Athens mu Bugereki 2019, Semi Marathon Congo Brazzaville amaze kwegukana inshuro eshatu ziheruka na Semi Marathon ya Bahrain ihuza abakinnyi ba Adidas n’abakinnyi ba Nike.

Magare yavuze ko yarenganyijwe kuko ngo yasohotse mu mwiherero asabye uruhushya rwo kujya kunywa umuti umurutsa uburozi.

Magare yavuze ko akiri umwana yarozwe bakaza kumurutsa ariko ibyo bintu bikaba bijya bimugaruka aho hari umuti anywa 2 mu mwaka ukagira ibyo umurutsa, kuri iyi nshuro ngo byamufashe ari mu mwiherero hafi gupfa banze ko awunywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa