skol
fortebet

Mukansanga Salima agiye gusifura undi mukino w’igikombe cy’isi

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima uri mu bagore 3 bari gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo muri Qatar azaba ari umusifuzi wa Kane mu mukino Ubufaransa buzakina na Tunisia kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022.
Salima azaba yungirije umusifuzi mukuru w’uyu mukino Matthew Conger ukomoka muri New Zealand,we na mugenzi we baturuka hamwe Mark Rule na Tevita Makasini ukomoka muri Tonga.
Mu minsi ishize,Salima yari umusifuzi wa 4 ubwo Ubufaransa bwakinaga na Australia, ndetse azongera abe umusifuzi wa 4 (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima uri mu bagore 3 bari gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo muri Qatar azaba ari umusifuzi wa Kane mu mukino Ubufaransa buzakina na Tunisia kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022.

Salima azaba yungirije umusifuzi mukuru w’uyu mukino Matthew Conger ukomoka muri New Zealand,we na mugenzi we baturuka hamwe Mark Rule na Tevita Makasini ukomoka muri Tonga.

Mu minsi ishize,Salima yari umusifuzi wa 4 ubwo Ubufaransa bwakinaga na Australia, ndetse azongera abe umusifuzi wa 4 ku mukino Ubufaransa buzakina na Tunisia.

Mu 2007 ni bwo Mukansanga yatangiye gusifura nk’umusifuzi wemewe na FERWAFA.

Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.

Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Nyuma yo gusifura CAN, Mukansanga Salima yatoranyijwe mu bagore 3 bagomga gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo muri Qatar ndetse ahanze amaso mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera muri Nouvelle-Zélande mu 2023.


Ibitekerezo

  • Turamusabira ngo imana ikomeze kumufasha kwitwara neza mu nshingano ahabwa kubw’icyizere aba yagiriwe.
    Uhoraho amube hafi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa