skol
fortebet

Mukura VS inaniwe gutsindira APR FC imbere y’abafana bayo

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura VS inaniwe gutsindira APR FC imbere y’abafana bayo mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro, amakipe yombi yanganyije 0-0 I Huye.

Sponsored Ad

Nubwo Mukura VS yari yitezwe na benshi ko ishobora gukuraho agahigo kabi ifite kuri APR FC,yananiwe kubona igitego mu mukino yayoboye cyane mu gice cya kabiri.

APR FC niyo yishimye kuko ihaye icyizere abafana bayo ndetse mu mukino wo kwishyura uzabera mu mujyi wa Kigali izakora ibishoboka byose ishake intsinzi cyane ko gutsinda uko ari ko kose kuzayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

APR FC yateye imipira igana mu izamu 5 mu gihe Mukura VS yateye imipira 4,muri uyu mukino urangiye ari 0-0 ku kibuga mpuzamahanga cya Huye.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ifite amahirwe yo kwegukana n’igikombe cy’Amahoro, kuko Mukura VS idakunze kuyigora iyo yayakiriye mu mujyi wa Kigali.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Mukura VS uteganyijwe ku I taliki ya 08 Kanama 2018 kuri Stade Amahoro aho ikipe izatsinda izahita igera ku mukino wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa