skol
fortebet

Mukura VS irakina na APR FC idafite abakinnyi bahagije

Yanditswe: Sunday 26, Nov 2017

Sponsored Ad

• Mukura VS yavunikishije abakinnyi benshi
• Mukura VS yanganyije na Miroplast 2-2 ubushize ifite abakinnyi 14 gusa
• Mukura VS yagaruye abakinnyi 2 gusa

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe imikino myinshi y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru aho hari umukino ukomeye uraza guhuza APR FC na Mukura VS urabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru guhera saa 15:30.

Uyu mukino,Mukura irawukina idafite abakinnyi bahagije kuko mu bakinnyi 14 yakoresheje ku mukino uheruka banganyije na Miroplast 2-2 hiyongereyeho kapiteni wayo Zagabe Jean Claude wasibye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo ndetse na myugariro wo hagati Nshimirimana David.

Mu bakinnyi badahari kuri Mukura harimo Kwizera Tresor umaze iminsi mu bizamini bya leta, umunyezamu Kimanuka Jean Claude uzabagwa urutirigongo, myugariro wo hagati Twagirayezu Fabien uriho isima, Hatungimana Basile ukina ku ruhande rw’ibumoso, Nshimiyimana Ibrahim uriho isima na Nkomeje Alexis ukina hagati wavunikiye ku mukino wa Rayon Sports ushobora kumara amezi abiri hanze y’ikibuga.

Ku ruhande rwa APR FC,iraza kugarura mu kibuga Bigirimana Issa utarakinnye umukino wa Police FC kubera ikibazo cyo mu mutwe yari afite nk’uko Jimmy Mulisa yabitangaje na Ombolenga Fitina wasibye umukino uheruka kubera amakarita 3 y’umuhondo yari afite.

abakinnyi nka Itangishaka Blaise na Imanishimwe Emmanuel bakize imvune zabo mu gihe Nshuti Innocent na Tuyishimire Eric ’Congolais’ badahari kubera ibizamini bya Leta barimo.

Uko imikino iteganyijwe:
APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa