skol
fortebet

Mukura VS irashaka umutoza wa Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo guhesha igikombe cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports umutoza Masudi Irambona Djuma arifuzwa bikomeye n’ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma y’aho iyi kipe itangaje ko itazakomezanya ni umubiligi Ivan Minnaert.
Nyuma yo guhagarikwa icyumweru n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ubwo yari amaze gusezererwa n’ikipe ya Rivers United mu mukino nyafurika “Confederations cup”hatangiye gutangazwa ibintu byinshi ko uyu murundi ashobora kuva muri Rayon Sports ariko ntibyahabwa agaciro kuko (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo guhesha igikombe cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports umutoza Masudi Irambona Djuma arifuzwa bikomeye n’ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma y’aho iyi kipe itangaje ko itazakomezanya ni umubiligi Ivan Minnaert.

Nyuma yo guhagarikwa icyumweru n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ubwo yari amaze gusezererwa n’ikipe ya Rivers United mu mukino nyafurika “Confederations cup”hatangiye gutangazwa ibintu byinshi ko uyu murundi ashobora kuva muri Rayon Sports ariko ntibyahabwa agaciro kuko asigaranye imyaka ibiri ku masezerano yasinyanye n’iyi kipe umwaka ushize.

Aganira ni umunyamakuru w’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru Masudi Ntabwo yigeze ahakana ko ari mu biganiro n’iyi kipe y’I Huye aho yamutangarije ko agifite masezerano na Rayon Sports.

Yagize ati “Ndacyafitanye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports ku buryo nta mpamvu ntavuga ibijyanye ni ahazaza hanjye mbere yo gusoza uyu mwaka w’imikino.Byinshi byaravuzwe ku byerekeye ahazaza hanjye gusa ndacyafitanye amasezerano na Rayon kandi ngomba kuyubaha.Imikino y’uyu mwaka nirangira nibwo tuzatangira gutekereza ku hazaza.”

Amakuru Umuryango wamenye ni uko uyu mutoza yemerewe guhembwa miliyoni 2.5 z’amanyarwanda buri kwezi,imodoka nziza yo kugendamo ndetse n’icumbi.

Uretse kuba Masudi yarafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro umwaka ushize aho ni uyu mwaka iyi kipe igeze muri kimwe cya kane cy’irangiza ikazacakirana na Police taliki ya 19 z’uku kwezi.

Ibitekerezo

  • Oyaaaaaa weeeeeee Masudi wacu turacyamukeneye kandi turamukunda.

    None baribwira ko MASUDI atoje Mukura nayo yamera nka Rayon. Rayon ifite ibanga ryayo.

    Massudi turamukunda ariko nayoba akajya muri Mukura kubera amafaranga, izina rye rikazima biramureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa