skol
fortebet

Mukura VS y’abakinnyi 10 yatsinze Etincelles ikura Rayon Sports ku mwanya wa kabiri

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura VS yabashije gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane wo ku munsi wa 14,bituma ifata umwanya wa 2 wari umaze iminsi ufitwe na Rayon Sports.

Sponsored Ad

Imbere y’abakunzi bayo kuri stade ya Huye,Mukura VS yatsinze Etincelles ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Twizerimana Onesme,mu mukino yabonyemo ikarita itukura yahawe kapiteni Ciza Hussein ku munota wa 83.

Twizerimana Onesme yafashije Mukura VS gufungura amazamu ku munota wa 37 w’umukino ndetse bituma irangiza igice cya mbere iyoboye umukino.

Mukura VS yagerageje kuryama kuri iki gitego cyayo ariko iza gukomwa mu nkokora n’ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Ciza Hussein bikamuviramo gusohorwa mu kibuga,yaje kwishyurwa igitego ku munota wa 86 na Nshimiyimana Abdou kuri penaliti.

Mukura VS yanze gutenguha abafana bayo bari baje kuyishyigikira,bituma ibona igitego cy’intsinzi ku munota wa 90 gitsinzwe na Onesme Twizerimana ku mupira yahawe na Gael Duhayindavyi.

Mukura VS isigaranye umukino umwe w’ikirarane izakina na Gicumbi FC kuwa 07 Gashyantare 2019,yahise ikura Rayon Sports ku mwanya wa 2 aho igize amanota 33 inyuma ya APR FC ifite amanota 35 mu gihe Rayon Sports ifite 31 ku mwanya wa 3.


Twizerimana Onesme yafashije Mukura VS kubona amanota 3

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa