skol
fortebet

Mukura VS yabaye ikipe ya mbere itsinze APR FC muri shampiyona 2018-2019

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura VS yongeye kwereka abanyarwanda ko ariyo kipe ihagaze neza kurusha izindi mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino,kuko imaze gutsindira APR FC kuri stade ya Kigali I Nyamirambo igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona utarabereye igihe.

Sponsored Ad

Mukura VS itaratsindwa na rimwe muri shampiyona y’uyu mwaka,yihimuye kuri APR FC yayitsinze kuri super Cup I Rubavu ibitego 2-0,iyitsindira imbere y’abafana bayo igitego 1-0.

Mukura VS yafunguye amazamu ku munota wa 24 w’umukino,ku gitego cyatsinzwe na Gael Duhayindavyi kuri penaliti yateye neza nyuma y’ikosa myugariro Rugwiro Herve yakoreye rutahizamu Twizerimana Onesme mu rubuga rw’amahina.

APR FC yarwanye no kwishyura biranga biba iby’ubusa cyane ko na ba rutahizamu bayo bari ku rwego rwo hasi ugereranyije na Hakizimana Muhadjiri na Iranzi Jean Claude bahagaritswe mbere y’uyu mukino.

APR FC yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 57, ubwo Ombolenga Fitina yazamukanaga umupira awuhereza rutahizamu Issa Bigirimana ahagaze wenyine imbere y’izamu, awushyira ku mutwe ujya hanze y’izamu rya wilonja wari wasimbuye Rwabugili Omar.

Rutahizamu Sugira Ernest wari umaze iminsi iminsi 506 atagaragara mu kibuga,yakinnye uyu mukino nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Bigirimana Issa ku munota wa 69.

Mu minota ya nyuma ba myugariro ba Mukura VS batangiye gukora amakosa ubwo APR FC yabotsaga igitutu,bituma Mutijima Janvier na Iragire Said bahabwa amakarita y’umuhondo.

Mukura VS yihagazeho mu minota 5 yongewe kuri 90 y’umukino birangira yegukanye amanota 3 kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari imaze igihe kinini itaratsindwa.

Umutoza wa Mukura VS, Haringingo Francis, yerekanye ko ashoboye,kuko mu mikino ibanza ya shampiyona y’uyu mwaka,yigaranzuye ibigugu byihariye ibikombe hano mu Rwanda ahereye kuri Rayon Sports yatsinze 2-1 none atsinze APR FC igitego 1-0.Aya makipe yombi Mukura VS yayatsindiye I Kigali.

Mukura VS igumye ku mwanya wa 2 n’amanota 25 inyuma ya APR FC ifite 26 ariko ifite imikino myinshi itarakina kuko ifite imikino 3 y’ibirarane mu gihe APR FC ifite ikirarane 1.

Uyu mukino wahagaritswe n’imvura nyuma y’igitego cya Mukura VS ku munota wa 24,wagombaga kuba warakinwe ku wa 1 Ukuboza 2018,ariko aya makipe yombi yiteguraga imikino nyafurika bituma usubikwa.


Mukura VS ikomeje kwigarurira abafana muri uyu mwaka w’imikino

Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • Si yo ya mbere iyitsinze. Hari indi bibye yayitsinze.

    MUKURAKOMEZA UTERE IMBERE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa