Munyakazi Sadate yamaze impungenge abakunzi ba Rayon Sports bahangayikishijwe n’abakinnyi batazakina
Yanditswe: Friday 09, Aug 2019
Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko nubwo bagiye guhura na Al Hilal badafite bamwe mu bakinnyi babo bakomeye kubera ko batinze kubona ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ya CAF,ngo ikipe bazakoresha barayibonye ndetse bizeye ko izitwara neza.
Mu kiganiro Sadate yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 08 Kanama 2019, yavuze ko bazakina na Al Hilal ku cyumweru badafite abakinnyi bane bashya barimo Oumar Sidibé,Commodore Olokwei,Irakoze Saidi na Ndizeye Samuel ariko ngo bafite abakinnyi benshi kandi bakomeye.
Yagize ati “Abakinnyi b’ingenzi tuzakoresha twarababonye n’ubwo hari n’abandi twiteze. Sidibé, Irakoze [Saidi], N’Diaye utaragera i Kigali, Samuel (Ndizeye) na Commodore ntabwo bujuje ibisabwa ku buryo bakina imikino ibanza, ariko imikino itaha turizera ko bazayikina.
Ibyangombwa bya Sidibé na Samuel byabonetse CAF yaramaze gufunga. Iya Commodore ntabwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Ghana rirasubiza, ariko tuzabakoresha mu kindi cyiciro.”
Perezida Sadate yavuze ko biteguye neza umukino ubanza wa Al Hilal ku Cyumweru ndetse ngo kubura aba bakinnyi ntibizababuza kuwutsinda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *