Kigali

Munyakazi Sadate yatangaje abakinnyi batazahabwa agahimbazamusyi ko gutwara igikombe cya shampiyona anemeza akayabo bifuza kwinjiza mu mwaka utaha

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 4572

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko batazishyura agahimbazamusyi ka Miliyoni n’igice abakinnyi batatu baherutse gutandukana nabi bakerekeza muri APR FC.



Aba basore batatu barimo Manishimwe Djabel,Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry bayikiniye umwaka w’imikino ushize bagombaga kwishyurwa ibihumbi 500 FRW buri wese nk’agahimbazamusyi kuko bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ariko perezida Munyakazi Sadate yavuze ko batazabishyura aya mafaranga kubera ko bitwaye nabi.

Yagize ati “Njye sinjya menya guca ibintu ku ruhande.Umukinnyi Manzi Thierry nubwo twamuhaye ibaruwa imurekura tumushimira mukeka ko yahavuye neza? Ako gahimbazamusyi ntabwo yakabonaho. Sefu se we mukeka ko azayabona? Ntabwo bizakunda. Djabel se we mukeka ko tuzayamuha? Oya. Uko niko kuri kwanjye. Abakinnyi tutazishyura ayo mafaranga ni abo.’’

Perezida Munyakazi yavuze ko Rayon Sports yihaye intego yo kwinjiza akayabo ka miliyari n’igice [1, 540, 800,000 Frw] mu mwaka w’imikino utaha .

Aya mafaranga azaba arimo agera kuri miliyoni 800 Frw zizava mu irushanwa rya CAF Champions League izakina guhera mu mpera z’icyumweru mu gihe byitezwe ko abafana bazatanga agera kuri miliyoni 77 Frw.

Rayon Sports iteganya kwinjiza kandi miliyoni 49.5 Frw zivuye mu Gikombe cy’Amahoro, miliyoni 336 Frw zivuye mu bafatanyabikorwa, 128.8 Frw zizava mu kugurisha abakinnyi n’ayandi azava mu yandi marushanwa arimo shampiyona, n’ibindi bikorwa by’ikipe.

Amafaranga ikipe iteganya kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino ni 1,338,150,000 Frw, aho hateganyijwemo amafaranga yo kugenda hishyurwa umwenda wa Miliyoni 600 Frw ikipe ifite.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) kizishyurwa miliyoni 70 Frw, Imodoka y’ikipe itangweho izindi miliyoni 32 Frw mu gihe hari n’abandi bafitiwe imyenda bazahabwa miliyoni 50 Frw.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kamayirese

    HHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHAHAAHAHAHAHAAAHAAHAHAHAAHAAAA uyu muyobozi ko mbona azanye imitwe??/////// ahubwo wakagombye gutanga impamvu yuko bagiye muri Gitinyiro. gusa reka nkugire inama va muri ayo kuko ushobora kuzabishyura arenze ayo... ejo bundi impano mwari mugiye kubashikiriza ntibaze wavuze iki? ntiwavuze ko ari ukubashimira kubera ibyo babagejejeho>? none ngo bitwaye nabi. umva va muri media kuko ururimi rwawe rushobora gutuma nibyo uvuga byumvikana nabi.

    3 months ago

Inzindi nkuru

MINISPOR yamaze amatsiko abanyarwanda bibaza niba Amavubi azitabira CHAN...

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ikipe y’igihugu Amavubi izitabira irushanwa...
22 November 2019 Yasuwe: 1894 0

Munyakazi Sadate yatangaje amakipe akomeye Rayon Sports igiye kugirana nayo...

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,ushaka guhindurira iyi kipe...
22 November 2019 Yasuwe: 2903 0

Reba imikino yose y’umunsi wa 9 wa shampiyona uko iteganyijwe,mu gihe Gasogi...

Gasogi United ku munsi w’ejo tariki 21 yanganyije na Musanze FC igitego...
22 November 2019 Yasuwe: 653 0

Bwa mbere mu myaka 25 ishize,Amavubi ntazitabira CECAFA izabera muri...

Ikipe y’igihugu Amavubi ntizitabira irushanwa rya CECAFA y’ibihugu rizabera...
22 November 2019 Yasuwe: 1547 0

CAF yemeje ko CHAN 2020 izakinwa muri Mata bitera Abanyarwanda benshi...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF,ryemeje ko igikombe cya...
22 November 2019 Yasuwe: 1217 0

FERWACY yashyize hanze inzira Tour du Rwanda 2020 izacamo zirimo imwe...

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda [FERWACY] ryashyize...
21 November 2019 Yasuwe: 2171 0