skol
Kigali
startimes

Munyakazi Sadate yemeje ko Rayon Sports na APR FC zigiye kwesurana mu mukino wa gicuti

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 July 2020 Yasuwe: 1682

Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yemeje ko ikipe ye ishobora kuzahura na APR FC mu mukino wa Gicuti mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino utaha.


Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Nyakanga 2020, ko amakipe yombi yamaze kumvikana ku mukino wa gicuti gusa hategerejwe niba umutoza Guy Bukasa azabiha umugisha.

Ati “Umukino wa gicuti twabiganiriyeho n’ubuyobozi bwa APR FC barawutwemereye. Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko uyu ari wo mwanya wo kwereka APR FC ko n’ubwo tutakinnye umukino wo kwishyura muri Shampiyona, ko twari kubatsinda. Ikindi amafaranga azava muri uwo mukino azajya muri Rayon Sports yose.”

Sadate yavuze ko nubwo Rayon Sports na APR FC bazahora ari abakeba mu kibuga ariko hanze yacyo bazabana neza kuko aya makipe yombi ari ay’Abanyarwanda.

Yagize ati "Nta na rimwe Rayon Sports izigera yorohera APR FC mu kibuga.Intsinzi ikomeye twifuza ko yakura kuri Gikundiro, ni ukunganya gusa. Guhangana kuri mu kibuga gusa ariko hanze yacyo twese turi Abanyarwanda."

Munyakazi yavuze ko Rayon Sports na APR FC zifite inshingano ikomeye yo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda ariko hanze y’ikibuga ari amakipe y’abavandimwe bityo nta mpamvu yo guhangana hanze yacyo.

Sadate yavuga ko uyu mukino wa Gicuti wateguwe mu rwego rwo kugira ngo Rayon Sports yerekane ko ishaka kwihimura kuri APR FC yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20 wabaye kuwa 21 Ukuboza 2019.

Munyakazi yavuze kandi ko abakinnyi ikipe ya Rayon Sports itarishyura amafaranga yo kubagura batarenze 4 aho yavuzemo Sekamana Maxime,Kayumba Soter n’abandi.

Uyu mukino nubasha kuba uzaba ubaye uwa mbere wa gicuti uhuje aya makipe ahora ahanganiye ibikombe mu Rwanda kuva yashingwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo na Messi ntibabonetse mu bakinnyi 3 bagomba gutoranywamo...

Abakinnyi 3 barimo Robert Lewandowski, Manuel Neuer na De Bruyne nibo...
23 September 2020 Yasuwe: 1285 0

Thiago Alcantara yanze gukora umuhango umenyerewe muri Liverpool kubera...

Umukinnyi mushya wa Liverpool, Thiago Alcantara,yanze gukora umuhango wo...
23 September 2020 Yasuwe: 2146 0

KNC watangaje ko agiye guhanganira ibikombe na APR FC yavuze akayabo...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko uyu...
23 September 2020 Yasuwe: 1838 0

FC Barcelona yagurishije Luis Suarez mu ikipe iyigora cyane

Ikipe ya Barcelona yemeye kureka rutahizamu Luis Suarez akerekeza mu ikipe...
23 September 2020 Yasuwe: 1701 0

Mose yambukije abisirayeli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu...

Uwari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,wakuweho uyu munsi,...
22 September 2020 Yasuwe: 2807 0

Frank Lampard yahishuye ko umunyezamu usimbura Kepa yakoze ikizamini...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yahumurije abakunzi b’iyi kipe atangaza ko...
22 September 2020 Yasuwe: 1104 0