skol
fortebet

Munyantwali Alphonse arahabwa amahirwe yo kuba Perezida wa FERWAFA

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Munyantwali Alphonse wamenyekanye muri politiki arahabwa amahirwe mensho yo kuba umuyobozi mushya wa FERWAFA,nyuma y’iminsi Nizeyimana Olivier wayiyoboraga yeguye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023 nibwo Bwana Munyntwali yagizwe umuyobozi wa Police FC.
Munyantwali wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Iburengerezuba yabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ubwo Amagaju yazamukaga.
Alphonse Munyantwari, igihe yari Meya wa Nyamagabe,akarere kabaga aka mbere mu mihigo. Yari amaze (...)

Sponsored Ad

Munyantwali Alphonse wamenyekanye muri politiki arahabwa amahirwe mensho yo kuba umuyobozi mushya wa FERWAFA,nyuma y’iminsi Nizeyimana Olivier wayiyoboraga yeguye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023 nibwo Bwana Munyntwali yagizwe umuyobozi wa Police FC.

Munyantwali wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Iburengerezuba yabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ubwo Amagaju yazamukaga.

Alphonse Munyantwari, igihe yari Meya wa Nyamagabe,akarere kabaga aka mbere mu mihigo.

Yari amaze amezi yikorera, none ubu yagizwe Umuyobozi wa Police FC,mu rwego rwo kumutegura nkuko amakuru abivuga ngo yiyamamarize kuyobora FERWAFA.

Inteko rusange izatorerwamo Perezida wa FERWAFA izaba kuwa 24 Kamena uyu mwaka.

Uyu si mushya mu mupira kuko ubwo yari Meya wa Nyamagabe yazamuye Amagaju ndetse arakomera mu gihe cye.

Munyantwali Alphonse ni Umugabo wubatse, yize amategeko muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yarigishije, aba umusirikare ndetse akora imirimo inyuranye mu nzego za Politiki.

Amashuri yisumbuye yize mu iseminari nto yo ku Karubanda, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, nyuma yaho yagiye kwimenyereza mu Rukiko rw’Arusha aranahakora, nyuma ayobora Akarere ka Nshiri, ahava ajya mu Karere ka Nyamagabe, ayobora nyuma ziriya ntara twavuze haruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa