skol
fortebet

Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa Chairman wa Police FC na Gacinya biyamamarije kuyobora FERWAFA

Yanditswe: Saturday 27, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa Perezida wa Police FC na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, bari mu batanze kandidatire zo kujya muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023 saa Kumi n’imwe nibwo gutanga kandidatire zo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena, birangira. Byari byatangiye tariki ya 22 Gicurasi.

Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa Perezida wa Police FC ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA, yatanze kandidatire kuri uyu wa Gatandatu.

Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, na we ari mu batanze kandidatire yo kujya muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nka Visi Perezida.

Tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2023, ni umwanya wo kuzuza dosiye y’abakandida nk’uko bisabwa na Komisiyo y’Amatora mu gihe kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2023, ari umwanya wo gusuzuma kandidatire zakiriwe.

Ku wa 6 Kamena 2023, ni ugutangaza abakandida bujuje ibisabwa, ni mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri komisiyo y’amatora y’ubujurire.

Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, ni mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya kamisiyo y’amatora y’ubujurire.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, nibwo hazatangazwa urutonde ndakunda rw’abakandida bemerewe gupiganira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Ku wa 15 – 23 Kamena 2023 ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa