skol
fortebet

Munyantwali yatorewe kuyobora FERWAFA ngo asimbure Olivier weguye

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo izayiyobora mu myaka ibiri iri imbere, Munyantwali Alphonse wiyamamaje wenyine ku mwanya wa Perezida, ni we watsinze

Sponsored Ad

FERWAFA iri gutora abayobozi bashya nyuma y’uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko abari bayigize benshi beguye, hasigara abari munsi ya 2/3 bashobora gufata icyemezo.

Iri Shyirahamwe ryari rimaze iminsi 39 mu nzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Youssuf na Mukankaka Ancille.

Komite Nyobozi yatorewe muri Lemigo Hotel kuri uyu wa 24 Kamena 2023 ikazayobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y’imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata 2023.

Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike ku majwi 52. Oya zabaye enye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa