skol
fortebet

Musanze FC yateye mpaga Etincelles FC yari yayakiriye muri shampiyona

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles FC yaterewe mpaga ku kibuga cyayo [Stade Umuganda] nyuma yo kubura imbangukiragutabara.

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona yabuze imodoka yifashishwa n’abaganga (Ambulance) ku kibuga nk’uko itegeko ribiteganya iterwa mpaga.

Abasifuzi na Komiseri bayihaye iminota 15 iteganwa n’amategeko ya FERWAFA irarenga, ku munota wa 22 ni bwo forfait yemejwe.

Nyuma yo gutera iyi mpaga,ikipe ya Musanze FC yahisemo kwikorera imyitozo kuri iki kibuga cya Umuganda i Rubavu.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko nta muyobozi n’umwe wa Etincelles FC wari uri kuri stade byatumye abafana bayo banga kuva muri Stade ngo babanze basobanurirwe ibyo abayobozi b’ ikipe yabo barimo, kugeza ubwo ikina badahari.

Mpaga yaherukaga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, Ku ya 18 Kamena 2018,Kirehe FC iyitera Kiyovu Sports

Musanze FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 13 nubwo iheruka gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino iheruka gukina na APR FC.

Ibi bivuze ko mu bitero 4 yari izigamye hiyongereyeho 3 kuko mpaga aba ari ibitego 3-0.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri:

Gorilla FC 2-2 Gasogi Utd
Mukura VSL 1-0 Sunrise
Etincelles 0-3 Musanze (mpaga)

6:00 PM: APR FC vs Bugesera FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa