Imikino
Musanze FC yari yarananiranye muri shampiyona yatakaje amanota
Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023
Ikipe ya Musanze yari imaze iminsi 4 ya shampiyona itsinda,yahagamwe na Mukura VS ku kibuga cyayo banganya 0-0 ku mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.
Kunganya kwa Musanze FC byatumye muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka, nta kipe nimwe itaratakaza amanota.
Ku rundi ruhande,Bugesera FC yanyagiye Gasogi United ibitego 3-0 byatsinzwe na Aimé Gakiza ku munota wa 37,Ani Elijah kuwa 45 na Hamiss Hakim witsinze igitego ku munota wa 77.
Musanze FC iracyayoboye shampiyona n’amanota 13 nubwo hari amakipe menshi atarakina.
Uko imikino yagenze:
Bugesera FC 3-0 Gasogi United
Etoile De L’Est 1-0 Etincelles FC
Musanze FC 0-0 MUKURA VS
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *