skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yanenze bikomeye abakinnyi ba Juventus yashinje gutererana musaza we

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma Aveiro yanenze abakinnyi ba Juventus batereranye musaza we bigatuma iyi kipe isezererwa muri 1/16 cya UEFA Champions League na Lyon kandi uyu kizigenza yari yitanze akababonera ibitego 2.

Sponsored Ad

Elma Aveiro akimara kubona musaza we asezerewe atarenze 1/16,yahise ajya kuri Instagram atura umujinya abakinnyi ba Juventus batereranye Cristiano Ronaldo musaza we ntibamufashe gutsinda uyu mukino basabwaga ibitego 3-1 ngo bakomeze.

Yagize ati “Wakoze neza cyane kurusha abandi bose muvandimwe.Natewe ishema nuko wakinnye ndetse n’ubwitange nubwo utashobora gukora byose wenyine.
Urabizi ko umupira w’amaguru ariko umeze ariko ukwiriye kumva ko watanze ibyo wari ufite byose kandi ukiri mwiza ku isi.”

Nubwo Juventus iheruka kwegukana igikombe cya 9 cya Serie A yikurikiranya,UEFA Champions League yayibereye ihurizo rikomeye ndetse ubu isigaye isezererwa rugikubita.

Cristiano Ronaldo yagerageje gukoresha ubunararibonye afite muri Champions League ariko ibitego 2 yatsinze ntibyamufashije gusezerera Lyon yabatsindiye igitego mu rugo bikarangira bayitsinze 2-1 kandi basabwaga 3-1 kugira ngo bayisezerere cyane ko mu mukino ubanza Lyon yari yatsinze 1-0.

Nyuma yo gusezererwa muri ubu buryo bugayitse,Juventus yahise yirukana umutoza Maurizio Sarri kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umwaka umwe gusa yari ayimazemo.



Elma yashinje abakinnyi ba Juventus gutererana Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa