skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto yibasira Messi bikabije

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma Aveiro yibasiye bikomeye Lionel Messi kubera ifoto yashyize hanze uyu kizigenza wa FC Barcelona ari gusenga Lionel Messi.

Sponsored Ad

Kuwa Kabiri nibwo Cristiano Ronaldo yafashije Juventus gutsinda FC Barcelona ibitego 3-0 birimo bibiri yatsinze kuri penaliti.

Iyi foto yagaragazaga Cristiano Ronaldo ari kwishimira igitego,Lionel Messi apfukamye ari kumuramya.

Nyuma y’uyu mukino,benshi bavuze ko Ronaldo yeretse Messi ko amuri hejuru barimo n’uyu mushiki we Elma Aveiro wibasiye uyu munya Argentina kuri Instagram.

Nyuma y’iyi foto yahise yandika ati “Umwami wanjye.umukinnyi mwiza w’ibihe byose.Icyubahiro cy’ubuzima bwanjye.”

Nyuma y’imyaka 2 badahura,Ronaldo yahoberanye na Messi mbere y’umukino, ndetse yemeje ko nta bukeba bwigeze buba hagati ye na Messi nyuma yo guhangana imyaka icyenda muri shampiyona imwe ya Espagne, ubwo yari muri Real Madrid.

Ati “Simbona Messi nk’umukeba duhanganye.Yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ikipe ye itsinde kandi nanjye niko bimeze.Mbana neza nawe.Ndabizi nawe nibyo yavuga mumubajije.Mfitanye umubano mwiza nawe.

Nkuko nabivuze mbere,hashize imyaka 12,13,14, dusangira ibihembo ariko turabizi mu mupira w’amaguru abantu bahimba ihangana kugira ngo bishyuhe.”

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2003/04, amashoti arindwi Messi yagerageje agana mu izamu, ni yo menshi yageragejwe n’umukinnyi umwe mu mukino wa Champions League, ariko birangira adatsinze igitego.

Ibitego Ronaldo yatsinze ku wa Kabiri ni byo bya mbere yinjije mu izamu rya FC Barcelone mu mukino wa Champions League mu gihe yagezaga 134 amaze gutsinda muri iri rushanwa.

Ronaldo yavuze ko nubwo FC Barcelone itari kwitwara neza muri iyi minsi, kuri we abona ikiri ikipe ikomeye.

Ati “FC Barcelone iri guca mu bihe bikomeye, ariko iracyari Barcelone.”

“Ukuri ni uko twishimye, twari tuzi ko bisa n’ibitazashoboka, byari bigoye kandi twakinnye neza.”

“Icyadufashije kwari ukwinjira neza mu mukino, twatsinze hakiri kare kandi kuva icyo gihe dutangira kumva ko bishoboka.”


Mushiki wa Ronaldo yibasiye Messi kuri iyi foto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa