skol
fortebet

Musa Esenu yabonye ikipe nshya yamuhaye akayabo k’umushahara

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Musa Esenu,wahoze akinira Rayon Sports,yerekeje mu ikipe nshya yitwa Masafi Al-Junoob SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu umaze imyaka 2 muri Rayon Sports, yamaze kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq yitwa Masafi Al-Junoob SC kuyikinira mu mezi 6 ari imbere aho azajya ahembwa ibihumbi 3 by’amadorali.

Esenu wifuzwaga na Gasogi United ntabwo byakunze ko ayisinyira kubera ko uyu mukinnyi wagombaga gusoza amasezerano ye tariki ya 30 Mutarama 2024, Rayon Sports yamubwiye ko imurekura ariko akaba atemerewe gusinyira ikipe yo mu Rwanda.

Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9. Ubu mu gice kibanza cya shampiyona ari afite ibitego 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa