Kigali

Mutsinzi Ange uherutse kugirira ikibazo mu kibuga yatangaje igihe azagarukira mu myitozo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2019 Yasuwe: 1802

Myugariro Mutsinzi Ange wagiriye ikibazo gikomeye mu kibuga ubwo bakinaga na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona,yamaze gukira ndetse ngo yiteguye gutangira imyitozo kuwa Gatatu w’iki cyumweru.



APR FC yahaye Mutsinzi Ange ikiruhuko cy’iminsi 3 nyuma y’iki kibazo gikomeye yagize kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatatu agomba kugaruka mu myitozo nyuma y’umukino wa Bugesera FC.

Mutsinzi yabwiye urubuga rwa APR FC ati “Nibyo koko nagize akabazo mu mukino ngongana na Sugira, gusa muri ako kanya sinabashije kumenya ibyambayeho ahubwa naje kugarura ubwenge nisanga ndi mu modoka y’imbangukiragutabara. Nyuma y’umukino najyanywe kwa muganga ncishwa mu cyuma basanga nta kibazo nagize, ariko bampa iminsi itatu yo kuruhuka ubu ndumva nta kibazo meze neza niteguye kongera gusubira akazi kuwa Gatatu.”

APR FC izasura ikipe ya Bugesera ku kibuga cyayo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukwakira,mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 1292 0

Chelsea yakuriweho ibihano byo kugura abakinnyi yiyemeje gushora akayabo...

Ikipe ya Chelsea FC yaraye igabanyirijwe ibihano yemererwa kugura abakinnyi...
7 December 2019 Yasuwe: 773 0

Bayingana wayoboraga FERWACY na komite ye yose beguye ku mirimo...

Amakuru agera ku Umuryango n’uko ,mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019,...
7 December 2019 Yasuwe: 1985 0

Sugira Ernest yitangiye umuryango we aburizamo itezwa cyamunara ry’inzu ya...

Umukinnyi ukina nka rutahizamu mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe...
7 December 2019 Yasuwe: 3604 0

Ikipe ya Chelsea yari imaze iminsi mu bihano yongeye gukomorerwa kugura...

Ikipe ya Chelsea ubu yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya muri Mutarama...
7 December 2019 Yasuwe: 660 0

Zlatan Ibrahimovic yongeye kwibasira Cristiano Ronaldo bagiye guhanganira...

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic ukunze kuvuga amagambo atuma benshi...
6 December 2019 Yasuwe: 2970 0