skol
fortebet

Mvukiyehe Juvenal ashobora gusubira ku buyobozi bwa Kiyovu Sports

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE aremeza ko Mvukiyehe Juvénal agiye gusubira muri Kiyovu Sports, agakomeza umushinga we wo kubaka ikipe ikomeye nyuma y’uko Ndorimana François Regis uzwi nka Général bari bafitanye ibibazo yeguye.

Sponsored Ad

Mvukiyehe Juvénal yayoboye Kiyovu Sports Limited ndetse aza guha ibyishimo abakunzi b’Urucaca nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona mu myaka ibiri ya nyuma y’ingoma ye.

Kimwe mu bimenyetso by’uko Mvukiyehe Juvénal ashobora gusubira muri Kiyovu, ni uko kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024,yemeye gukora ihererekanyabubasha agatanga inyandiko n’imodoka ya Kiyovu Sports nyuma y’inama yamuhuje n’Ubuyobozi buyobora ikipe muri iki gihe ndetse n’izindi nzego bireba.

Juvénal yavuye ku izima nyuma yo kwizezwa ko azishyurwa amafaranga yakoresheje mu gihe yari ayoboye iyi kipe mu myaka itatu, ndetse agasubizwa ku buyobozi bwayo.

Amakuru yizewe ahamya ko inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kubona ibibazo byugarije Kiyovu Sports kubera igenda rya Mvukiyehe Juvénal, zasanze umuti ushoboka ari ukugarura ubuyobozi bw’uyu mugabo, ngo hato iyi kipe iri mu afite amateka akomeye mu Rwanda bitazarangira isenyutse burundu.

Amakuru avuga ko Juvénal azagira umuntu iruhande rwe usobanukiwe n’imiyoborere ya ruhago kugira ngo hazirindwe amakosa yakozwe mu myaka itatu yabanje ayobora iyi Kipe yo ku Mumena.

Amakuru yizewe IGIHE kivuga ko gifite avuga ko Ikipe Addax FC ya Mvukiyehe, azayishyira mu maboko y’abandi kuko amategeko atamwemerera gutunga amakipe abiri icya rimwe kandi yombi akina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Ibitekerezo

  • Nagaruke rwose,nabonye uwiyitaga General no Kuba umunyerondo w’umwuga atabikwiye, erega ntamwana usya aravoma!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa