skol
fortebet

Mwangi waciwe ukuguru kubera T. du Rwanda ifoto ye yashimishije abakunzi b’ amagare

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Umusore Mwangi Samuel wakoze impanuka ikomeye muri Tour du Rwanda ya 2016 ubwo yari igeze ku gace ka nyuma bigatuma acibwa ukuguru,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashyize hanze ifoto ari ku igare bishimisha benshi mu bakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare batandukanye.
Uyu musore wakiniraga ikipe ya Kenyan Riders Downundermuri 2016, amaze amezi menshi aciwe ukuguru, gusa yashyize hanze ifoto ari mu myitozo kuri ya magare abakinnyi bimenyerezaho kunyonga ndetse agaragaza ko agiye (...)

Sponsored Ad

Umusore Mwangi Samuel wakoze impanuka ikomeye muri Tour du Rwanda ya 2016 ubwo yari igeze ku gace ka nyuma bigatuma acibwa ukuguru,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashyize hanze ifoto ari ku igare bishimisha benshi mu bakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare batandukanye.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Kenyan Riders Downundermuri 2016, amaze amezi menshi aciwe ukuguru, gusa yashyize hanze ifoto ari mu myitozo kuri ya magare abakinnyi bimenyerezaho kunyonga ndetse agaragaza ko agiye kugaruka nyuma yo kumuha insimburangingo isimbura ukuguru kwe kwaciwe.

Mwangi Samuel nyuma yo gucibwa ukuguru,yakomeje kwitabwaho n’ikipe ye ya Kenyan Riders Safaricom ndetse na Bike Aid none yongeye kugaruka ku igare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa