skol
fortebet

Mwepu wari uhagaze neza muri Brighton yahagaritse umupira ku myaka 24 kubera ikibazo gikomeye

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umukinnyi wo hagati wa Brighton w’imyaka 24, Enock Mwepu, byabaye ngombwa ko ahagarika umwuga we wo gukina nyuma yo gusanganwa indwara y’umutima.
Enock Mwepu ukomoka muri Zambia wibukwa cyane ubwo yatsindaga Liverpool igitego cyiza cyane mu mwaka w’imikino ushize banganya ibitego 2-2,yasezeye kuri ruhago kubera uburwayi bw’umutima bw’umurage mu muryango wabo.
Iyi ndwara ishobora kwiyongera bitewe n’igihe,yashyira Enock mu byago byinshi byo guhagarara k’umutima, aramutse akomeje gukina (...)

Sponsored Ad

Uwari umukinnyi wo hagati wa Brighton w’imyaka 24, Enock Mwepu, byabaye ngombwa ko ahagarika umwuga we wo gukina nyuma yo gusanganwa indwara y’umutima.

Enock Mwepu ukomoka muri Zambia wibukwa cyane ubwo yatsindaga Liverpool igitego cyiza cyane mu mwaka w’imikino ushize banganya ibitego 2-2,yasezeye kuri ruhago kubera uburwayi bw’umutima bw’umurage mu muryango wabo.

Iyi ndwara ishobora kwiyongera bitewe n’igihe,yashyira Enock mu byago byinshi byo guhagarara k’umutima, aramutse akomeje gukina umupira wamaguru.

Umuyobozi w’ikipe ya Brighton, Tony Bloom yagize ati: “Twese twababajwe na Enock. We n’umuryango we bahuye n’ihungabana mu byumweru bike bishize kandi nubwo twishimira ko yabashije kuva muri kiriya gihe gikomeye,umwuga we watangaga icyizere uhagaze akiri muto.

Nk’ikipe tuzamuha urukundo, ubufasha n’inkunga byose bishoboka kugira ngo abashe gukira neza,n’igihe azaba ahitamo intambwe ikurikira mu buzima bwe."

Umutoza mukuru Roberto De Zerbi yongeyeho ati: “Mbabajwe cyane na Enock. Mbere yuko mpagera narebye ikipe yose, kandi yari umukinnyi nishimye cyane kandi nari ntegereje gukorana nawe. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tumufashe. ”

Nwepu abinyujije kuri Twitter yagize ati "Zimwe mu nzozi zishyizweho iherezo.Mu gahinda kenshi ndashaka gutangaza ko ngiye kumanika inkweto kubera inama nagiriwe n’abaganga.Iri ntabwo ariryo herezo ryo kugaragara mu mupira w’amaguru.Ndi guteganya kuwugaragaramo mu kigero runaka."

Yakomeje ashimira abamufashije mu mwuga we wo gukina ruhago barimo umuryango we,Zambian FA,amakipe yakiniye,abakinnyi bakinannye,abatoza n’abandi bose bo muri Brighton and Hove Albion.

Enock yarwaye igihe yari mu ndege agiye kwifatanya n’ikipe ya Zambiya mu mukino mpuzamahanga hanyuma amara igihe mu bitaro byo muri Mali nyuma asubira muri Brighton kugira ngo akorerwe ibizamini by’umutima ndetse n’ubuvuzi bwisumbuyeho.

Ibi bizamini byanzuye ko uburwayi bwe bukomoka ku ndwara ndagano y’umutima z’umutima, yagaragaye mu buzima itinze kandi itarigeze igaragara ku isuzuma ry’umutima ryari risanzwe rikorwa ku bakinnyi.

Kubera ko ibyago biterwa n’iyi ndwara bishobora kwiyongera ukina umupira w’amaguru,Enock yagiriwe inama ko kubw’umutekano we, yareka gukina umupira w’amaguru.

Mwepu yakiniye amakipe nka NAPSA Stars,Kafue Red Bull Salzburg(batwaranye ibikombe 7).

Yakiniye ikipe y’igihugu ya Zambiya yahesheje igikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 20 cya 2017,n’icya COSAFA cya 2016, yari amaze gukinira ikipe y’igihugu nkuru imikino 23 yayitsindiye ibitego 6.

Muri Brighton yagezemo kuwa 06 Nyakanga 2021 asinya amasezerano y’imyaka 4 ndetse atsinda igitego cyiza cyane kuwa 27 Ukwakira uwo mwaka banganya na Liverpool ibitego 2-2.Ikindi gitego Nwepu yatsindiye Brighton ikindi gitego kuwa 09 Mata 2022 batsinda Arsenal ibitego 2-1.Yari amaze gukinira iyi kipe imikino 24 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa