skol
fortebet

Myugariro Irambona Eric wari umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

Myugariro Irambona Eric wari ufite agahigo ko kuba umukinnyi umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports yamaze gusinyira mukeba wayo Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Sponsored Ad

Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso ushobora no gukina asatira, yagaragaje ko nta mubano utagira iherezo ubwo yemeraga gutandukana na Rayon Sports asinyira amasezerano y’imyaka 2 ikipe ya Kiyovu Sport ikomeje kwigaragaza ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri iyi minsi.

Uyu mukinnyi wakunzwe n’umutoza Karekezi Olivier,yasinyiye Kiyovu Sports nyuma ya rutahizamu Babuwa Samson nawe uherutse kuyisinyira imuguze akayabo ka miliyoni 10.

Kiyovu Sports iri kwitegura guha ikaze umutoza Karekezi Olivier ngo ayitoze yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Serumogo Ally na Ishimwe Saleh ndetse na Mbogo Ally.

Irambona wasinyiye ikipe ya Kiyovu Sport igihe kingana n’imyaka ibiri izarangira mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2021-2022, agiye guhatanira umwanya na Gilbert na Isiaka basanzwe bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso rw’iyi kipe.

Irambona Eric w’imyaka 28, yavukiye mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, mu muryango w’abana barindwi akaba ari na we muto muri bo.

Nubwo Irambona Eric yigeze gutizwa muri Sunrise FC na AS Muhanga, yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva muri 2013, yazamukiyemo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa