skol
fortebet

Myugariro Mendy wabaye umwere ashobora kuzishyurwa akayabo na ManCity

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Benjamin Mendy wahoze ari myugariro wa Manchester City agizwe umwere ku byaha byo gufata ku ngufu abagore, agiye kujyana mu nkiko iyi kipe itaramwishyuye imishahara yo kuva muri 2021.

Sponsored Ad

Ni imishahara ibarirwa muri za miliyoni z’ama-Pounds dore ko Manchester City yishyuraga Mendy ibihumbi 100 by’amapounds [arenga miliyoni 100 Frw] buri cyumweru.

Ni mu gihe iyi kipe itamuhembye imishahara ye kuva mu mpeshyi ya 2021 kugeza muri Kemena uyu mwaka wa 2023, ubwo amasezerano ye muri iyi kipe yarangiraga.

Manchester City yahise imuhagarika kuva muri iyo mpeshyi ya 2021 ubwo yakekwagaho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore, akaba yarabigizweho umwere muri Mutarama uyu mwaka.

Itangazo ryasohotse mu izina rya Mendy ryatambutse mu bitangazamakuru nka Sky Sports, rigira riti “Ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester City ntiyigeze yishyura umushahara n’umwe Mendy kuva muri Nzeri 2021, nyuma y’uko arezwe ibyaha binyuranye yagizweho umwere ubugirakabiri, kugeza ku irangira ry’amasezerano ye muri Kamena 2023.”

Benjamin Mendy wari ukurikiranyweho ibyaha bitandatu bijyanye no gufata ku ngufu abagore bane, yabigizweho umwere muri Mutarama uyu mwaka, aho we yanaburanye abihakana, avuga ko ibyo yashinjwaga byabaye ku bwumvikane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa