skol
fortebet

Myugariro mushya wa Arsenal yasuye u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Arsenal n’ikipe y’Igihugu y’u Buholandi “Jurriën Timber” yageze mu Rwanda muri gahunda yo kurusura ya Visit Rwanda .

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 22 yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2023, aho aje muri gahunda ya Visit Rwanda, bikubiye mu masezerano igihugu cy’u Rwanda gisanzwe gifitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Uyu myugariro mushya wa Arsenal, Timber ari mu ruzinduko mu Rwanda kugeza ku cyumweru we n’umukunzi we.

Jurriën David Norman Timber ni umuholandi waje mu ikipe ya Arsenal avuye mu ikipe ya Ajax yo mu Buholandi mu mpeshyi ishize.

Kuri iyi tariki 14/12/2023, huzuye neza amezi 5 Jurrien Timber atangajwe nk’umukinnyi wa Arsenal.

Yakinnye umukino wa mbere mu ikipe ya Arsenal tariki 06/08 ubwo Arsenal yatsindaga Manchester City ku mukino w’igikombe cya Community Shield inegukana iki gikombe, aza gukina umukino wa mbere wa shampiyona tariki 12/08 ubwo Arsenal yatsindaga Nottingham Forest ibitego 2-1.

Ari mu mvune y’igihe kirekire yagize ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona Arsenal yakinaga na Crystal Palace.

Arsenal ifitanye na leta y’u Rwanda amasezerano yo kwamamaza yatumye bamwe mu bakinnyi n’abahoze ari abakinnyi b’iyi kipe baza gutembera mu Rwanda, no kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda.

Arsenal yagowe no kubura kwa Jurrien mu gihe yari akihagera yitezweho umusaruro, kandi nyuma y’imvune ye byavuzwe ko azamara “igihe kinini” nyuma yo kubagwa.

Timber waguzwe miliyoni £38 yitezwe cyane gufasha ikipe ya Arsenal guhatanira igikombe cya shampiyona nagaruka avuye mu mvune.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa