skol
fortebet

Myugariro Pepe yatangaje uko yararanye n’ababyeyi be ku buriri bumwe kugeza agize imyaka 17

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Umunya Portugal Pepe ukinira ikipe ya FC Porto ariko wakoze amateka muri Real Madrid yatangaje ko nubwo abantu batekereza ko afite umutwe ufunze ariko ngo akiri umwana yanze ku buriri bw’ababyeyi be kugeza agize imyaka 17.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 38 uzwiho kutagira urukundo rwinshi mu kibuga,yavuze ko yagejeje ku myaka 17 akirara ku buriri bumwe n’ababyeyi be,ariko ngo atekereza ko byabangamiye se cyane.

Pepe yakuriye muri Brazil kugeza ku myaka 18 ubwo yazaga ku mugabane w’I Burayi gukomeza umupira w’amaguru.

Pepe azwi nka myugariro utagira ubwoba bwo gukora amakosa kuko mu myaka 10 yamaze muri Real Madrid yahawe amakarita y’umuhondo 79,atukura 6 mu mikino 334 yakinnye.

Uyu muki Tribuna Expresso ati “Kugeza ubwo nazaga muri Portugal mfite imyaka 17 nararaga hamwe na mama.Tekereza nawe uko byari bimeze.

Nari mukuru ariko nararaga ku buriri bumwe n’ababyeyi banjye.Tekereza ukuntu papa atashakaga ko mba ndi mu rugo.

Ibi birasekeje:umunsi umwe naganiriye na mama ambwira ko nakundaga kumukora mu misatsi musubiza ko bishoboka ko nari nzi ko bitazanyorohera kuba kure ye.”

Pepe yavuze ko impamvu yatese cyane kugeza ubwo amara iyi myaka yose ararana n’ababyeyi be ari uko ariwe muhungu wenyine wavutse mu muryango wabo.

Ku myaka 18 nibwo yemeye kuva mu ikipe yakinagamo muri Brazil yitwa Corinthians Alagoano aza mu Burayi gukinira Martimo yo muri Portugal asize bashiki be 2 n’ababyeyi be.

Pepe yatwaranye na Real Madrid ibikombe 3 byikurikiranya bya Champions League ndetse ari mu bakinnyi bafashije cyane iyi kipe igihe cyose yayimazemo.Pepe yavuye muri Madrid mu mwaka wa 2017 yerekeza muri Porto.

Umusifuzi w’Umwongereza Mark Clattenburg yavuze ko Pepe yamukuruye igitsina ubwo yarimo gusifura umukino wa nyuma wa Champions League muri 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa