skol
fortebet

Myugariro Trent Alexander-Arnold yasingije Ramos wavunye Salah

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Liverpool yatangaje ko Sergio Ramos ari myugariro wa mbere ku isi bibabaza benshi mu bafana ba Liverpool banga uyu munya Espagne kubera ukuntu yavunye Mohamed Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions uheruka kubera I Kiev.

Sponsored Ad

Trent Alexander-Arnold yavuze ko Sergio Ramos abona ariwe myugariro wa mbere ku isi ndetse ko nubwo yavunnye Salah buri wese afite uburyo bwe bwo gukina.

Yagize ati “Buri wese aba afite uburyo bwo gukina ariko mu myaka ishize Sergio Ramos yagaragaje ko ashoboye gutsinda.Yatwaye ibikombe byinshi byikurikiranya mu ikipe ye mu myaka mike ishize.Mu myaka nka 15 ishize,Ramos yerekanye ko ariwe myugariro wo hagati wa mbere ku isi.Nubwo yabaye umwanzi wacu muri Gicurasi,ariko dukwiriye kumwubaha.”

Bamwe mu bafana ba Liverpool boherereje ubutumwa Ramos bwo kumutera ubwoba ariko Trent Alexander-Arnold yamushimagije mu bitangazamakuru bibabaza abafana.

Ramos yavuze ko bamwe mu bafana ba Liverpool banditse bavuga ko bazica umwana we ndetse uyu myugariro yavugirijwe induru ubwo aheruka kugaragara mu mukino Espagne yatsinze Ubwongereza ibitego 2-1.


Trent Alexander Arnold yababaje abafana ba Liverpool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa