skol
fortebet

Myugariro w’Amavubi Manzi Thierry yaguzwe akayabo n’ikipe y’igisirikare cy’ubwami bwa Marco

Yanditswe: Tuesday 01, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ Manzi Thierry, yamaze kwerekeza mu kipe ya AS FAR y’Igisirikare cy’ubwami bwa Maroc yamutanzeho akayabo.
Manzi wahoze ari Kapiteni w’amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yari amaze amezi atandatu akinira FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia, gusa ntiyabonaga umwanya uhoraho wo gukina.
AS FAR y’i Rabat yemeje ko yamusinyishije ku munsi w’ejo Tariki ya 31 Mutarama 2022 akazayikinira mu myaka itatu iri imbere.
Amakuru avuga ko AS FAR isanzwe ikinamo (...)

Amakuru avuga ko AS FAR isanzwe ikinamo myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yaguze Manzi Thierry akayabo ka $ 200,000 (Frw hafi 200,000,000) ndetse ikazajya imuhemba umushahara wa buri kwezi ungana na $ 15,000.

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatangaje ko yamaze gusinyisha Manzi Thierry.

Amakuru avuga ko yasinye imyaka 3 aho yatanzweho miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa