skol
fortebet

"N’umukino tugomba gutsinda.... mbere y’uko dutekereza ku bandi"-Mashami

Yanditswe: Sunday 28, Mar 2021

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’Igihugu "Amavubi",Mashami Vincent yaraye atangaje ko umukino uzabahuza na Cameroon kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha bagomba kuwutsinda bakabona gutegereza ibizava hagati ya Mozambike na Cape Verde.

Sponsored Ad

Amavubi yageze muri Cameroon ku wa Gatanu, yaraye akoreye imyitozo kuri Stade Omnisports Annexe de Bepanda nkuko byatangajwe na Twitter y’Amavubi.

Umutoza Mashami Vincent, yavuze ko bazajya muri uwo mukino bafite intego imwe yo kuwutsinda ndetse bibutsa abakinnyi ko hari icyo bagomba gukorera igihugu.

Yagize ati “Aho tugeze aha twese turacyafite amahirwe angana, yaba twebwe, Mozambique cyangwa Cap-Vert. Igisigaye ni ukugira ngo tubikorere mu minota 90, ni yo mpamvu turi hano, abakinnyi barabizi aho tuvuye, bazi aho tugeze kandi bazi n’aho twifuza kugera.

Aya ni amahirwe akomeye mu rugendo rwabo rwo gukina kugira ngo bagire icyo bakora, bagire icyo basigira igihugu kandi barabizi ko bishoboka. Ni umukino tugomba gutsinda, intego ni imwe, tugomba gutanga ibyacu byose mbere y’uko dutekereza ku bandi.”

Kugira ngo u Rwanda rwizere kubona itike y’Igikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004, birusaba gutsinda Cameroon, ariko na Mozambique igatsinda Cap-Vert.

Mozambike inganyije na Cape Verde,u Rwanda rwaba rusabwa gutsinda Cameroon ibitego 5-0 kugira ngo rubone itike ya AFCON2021.

Urutonde rw’abakinnyi 23 AMAVUBI yajyanye muri Cameroon

Abanyezamu

Kwizera Olivier (Rayon Sports FC)
Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)
Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Ba myugariro

Mutsinzi Ange (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia)
Usengimana Faustin (Police FC)
Rugirayabo Hassan (AS Kigali)
Rutanga Eric (Police FC)
Imanishimwe Emmanuel (APR FC)

Abo hagati

Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
Niyonzima Olivier (APR FC)
Rubanguka Steven (AE Karaiskakis Artas, Greece)
Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
Manishimwe Djabel (APR FC)
Niyonzima Haruna (Young SC, Tanzania)
Ngendahimana Eric (Kiyovu SC)

Ba rutahizamu

Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)
Kagere Meddie (Simba SC)
Nshuti Dominique Savio (Police FC)
Sugira Ernest (Rayon Sports FC)
Byiringiro Lague (APR FC)
Usengimana Danny (APR FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa