skol
fortebet

"Ngize Imana bandega" -Mvukiyehe asubiza abayobozi ba Kiyovu Sports

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yababajwe nuko abamusimbuye bari kumusebya ndetse ko yakwishima baramutse bamureze nkuko babitangarije mu nteko rusange.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na FINE FM,Mvukiyehe yavuze ko yakoze uko ashoboye muri Kiyovu Sports ariko abarimo Ndorimana Francois Regis na Karim ntibemere icyerekezo yashakaga guha ikipe.

Mu nteko rusange ya Kiyovu Sports yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2023,Ndorimana yavuze ko Mvukiyehe yasize ikipe habi bityo yagakwiye kwamburwa kuba umufana wa Kiyovu Sports.

Ati “Iyo urebye ibyo yakoraga byose byasaga no kunaniza abantu ahubwo akavuga ko ari twe tumunaniza. Iyo ndyamye mba nibaza niba nta tegeko rihari ryatwemerera kumwambura ubunyamuryango burundu.”

Aba bageze aho basaba ko Mvukiyehe yaregwa agakurikiranwa mu mategeko kubera ibyo bavuga ko yahemukiye ikipe.

Uyu abibajijwe kuri FINE FM yavuze ko byaba ari amahirwe abo muri Kiyovu bamureze kuko yagaragaza byinshi benshi batamenye.

Ati "Ngize imana bandega.Hari amahirwe aza rimwe mu buzima kuko hari byinshi mwamenya mutari mwiteze.Njyewe sinarega Kiyovu."

Uyu mugabo washinze ikipe ya Addax yavuze impamvu atagiye mu nteko rusange ya Kiyovu Sports.Ati "Ntabwo bantumiye iyo bantumira nari kujyayo."

Abajijwe impamvu Kiyovu iri mu bibazo by’uruhuri muri iki gihe,Mvukiyehe yagize ati "Abayovu iyo urebye ubona badakunda ikipe yabo.Ntabwo utumiliyoni nka turiya twakagombye guhungabanya ikipe."

Uyu yavuze ko nta bibazo yasigiye Kiyovu ahubwo ibihari n’ibindi bigiye kuza biri guterwa no kudashyira hamwe kw’abanyamuryango bayo.

Yavuze ko atazigera na rimwe yongera kuvuga ku bya Kiyovu ahubwo yamaze gushyiraho umunyamategeko uzajya abimufashamo.

Yasoje agira ati "Kuba Juvenal yaragiye ntabwo yanga Kiyovu Sports,ahubwo n’ukugira ngo dufatanye kubaka siporo.Kunyambura ubunyamuryango ntacyo byaba bintwaye kuko ubu mfite ahandi negamiye.

Mu kugira inama ubuyobozi yagize ati "Bashyize hamwe utubazo tw’abakinnyi na hoteli badukemura.Ndabifuriza ibyiza,twabasigiye ikipe nziza."

Muri iki kiganiro n’iriya Radio,Mvukiyehe yavuze ko mu myaka 3 yayoboye ikipe,ibiri ya nyuma yatanze akayabo kurusha abanyamuryango bose n’abaterankunga b’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa