skol
fortebet

Ndizeye Dieudonne ukomeye muri Basketball yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Visi kapiteni w’ikipe y’igihugu, akaba umukinnyi wa Patriots BBC , Ndizeye Ndayisaba Dieudonne’Gaston’, yambitse impeta umukunzi we, Karekezi Ruzindana Liliane.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko we na Liliane bahisemo kubana iteka.

Ati "Twahisemo iteka ryose.Yavuze yego."

Inshuti n’abakunzi b’uyu mukinnyi bamushimiye uyu mwanzuro mwiza cyane yafashe.

Abo bakinana nabo bakinanye barimo Aristide Mugabe,Majok,Gasana Kenneth,Wamukota n’abandi bamuhaye ubutumwa bwo kumushimira.

NDIZEYE NI MUNTU KI?

Yavukiye i Nyanza tariki 14 Ukwakira 1995. Ni umwana wa kabiri mu muryango wa Ndayisaba Claude na Mukasekuru Angelique, akaba akurikira abakobwa babiri b’impanga.

Yize amashuri y’incuke (Maternelle) muri St Joseph i Nyanza, aba ari naho arangiriza amashuri abanza.

Mu 2010, nibwo yatangiye umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri St Peter Igihozo i Nyanza, mu 2012 yimukiye muri St Joseph i Kabgayi aba ari naho arangiriza ikiciro rusange.

Mu 2013 yaje kwimukira Isetar ku Ruyenzi ahiga umwaka wa 4. Mu 2014, ahiga umwaka wa 5, ahava yerekeza muri IPRC-Kigali, yigayo umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye aba ari naho ayarangiriza aho yize ibijyanye na Tekinike “Public Work” (2015).

Nyuma yo kuhakomereza amashuri ye ya kaminuza, yaje kuva muri IPRC-Kigali mu 2017, ubwo yerekezaga muri Patriots BBC biba ngombwa ko akomereza aya mashuri muri ULK, aho yasoreje ‘Civil Engeneering’.

YATANGIYE GUKINA BASKETBALL MU 2011

Avuga ko yatangiye gukina Basketball mu 2011, ubwo yigaga muri St Peter Igihozo i Nyanza, gusa yemeza ko intangiriro itari yoroshye bitewe n’uko atigeze abishyiramo imbaraga.

Muri uwo mwaka wa 2011, yaje kubonwa na Bahufite John watozaga St Joseph Kabgayi, amusaba ko yazaza kwiga kuri icyo kigo. Ntibyatinze kuko mu 2012, yaje kujya kuhiga aba ari naho arangiriza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ubwo yigaga Isetar (2014) yaje kugirirwa ikizere atoranywa mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, yaje kwitabira imikino y’Akarere ka 5, isoreza ku mwanya wa kabiri.

Uyu avuga ko abifashijwemo na Mutokambali Moise, yaje kwerekeza mu ikipe ya IPRC-Kigali BBC mu mwaka wa 2014.

Mu myaka yose yabaye muri IPRC-Kigali BBC yagiye ayifasha kuba ikipe isozera mu myanya ine ya mbere muri shampiyona ndetse bagakina n’irushanwa rya “Playoffs”.

Muri 2017, Ndizeye yaje kuva muri IPRC-Kigali BBC yerekeza muri Patriots BBC we na mugenzi we bakinanaga Hagumintwari Steven.

Uyu yatwaranye na Patriots BBC ibikombe 4 bya shampiyona ndetse anayifasha kuba iya kane muri BAL.

Ndizeye yakiniye ikipe y’igihugu nkuru bwa mbere mu mwaka wa 2017,amezi abiri mbere y’uko yerekeza muri Patriots BBC.

Icyo gihe ikipe y’igihugu yitabiriye imikino y’Afro Basket yabereye muri Tunisia. Kuva yahamagarwa mu 2017, nta nshuro ni mwe yigeze asiba kugaragara mu ikipe y’igihugu kugeza ubu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa