skol
fortebet

Ndizeye Samuel wari myugariro wa Rayon Sport ari mu gahinda ko gupfusha umugore we

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ndizeye Samuel wari myugariro wa Rayon Soport muri saison ishize akaza kuyivamo yerekeza muri Police FC, yapfushije umugore we Cishahayo Nadège [Nana] waguye mu bitaro ku wa 28 Kamena 2023.

Sponsored Ad

Cishahayo Nadège yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Khaled mu Kamenge.

Umuryango wa nyakwigendera washimiye inshuti n’abavandimwe bakomeje kuwuba hafi muri iki gihe cy’akababaro.

Muri iryo tangazo, wakomeje uti “Ibijyanye no kumushyingura bizamenyeshwa nyuma.’’

Ikiriyo cyo gusezera kuri nyakwigendera kiri kubera kuri Mirango ya Mbere mu Kamenge.

Cishahayo Nadège yasigiye Ndizeye Samuel umwana umwe babyaranye.

Ndizeye Samuel ni Umunyarwanda wavukiye i Burundi. Muri iki gihugu ni ho yatangiriye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yawuhereye muri Bujumbura City FC mu 2014.

Mu Rwanda yanyuze mu makipe arimo Kirehe FC na Rayon Sports yinjiyemo mu 2019. Iyi kipe ya kabiri yari ayimazemo imyaka ine ndetse mu minsi ishize ni bwo yayivuyemo yerekeza muri Police FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yihanganishije uyu mukinnyi wahoze ari kapiteni wayo.

Yagize iti “Twe nka #Gikundiro turazirikana ibihe byo kubura uwawe, natwe byadushenguye. Turakuzirikana mu masengesho, wowe wahoze uri kapiteni wacu.’’

“Umuryango wa Rayon Sports wifatanyije mu kababaro na Samuel Ndizeye wabuze umufasha we!!! Mukomeze kwihangana!!!’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa