skol
fortebet

Ndoli yishimiye gutsinda APR FC yamazemo imyaka 12

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 12 ikipe ya APR FC itsinda Kiyovu Sports,kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukwakira nibwo kiyovu yakuyeho iyo ngoyi ndetse umunyezamu wayo Ndoli Jean Claude wamaze imyaka 12 akinira APR FC agaragaza ibyishimo bidasanzwe aho yatangarije abanyamakuru ko ari imwe mu ntsinzi imushimishije cyane

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports Ndoli Jean Clude yatangaje ko yishimiye bikomeye guhindura amateka ikipe ya APR FC yari ifite kuri Kiyovu Sports aho yari imaze imyaka 12 iyitsinda none ku munsi w’ejo bakaba barayigaranzuye.

Uyu munyezamu wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi,yavuze ko kuba ikipe ya Kiyovu Sports yakuyeho agahigo APR FC yari iyifiteho byamushimishije ndetse biraza gutuma abafana biyongera na morale mu ikipe ikiyongera.

Yagize ati “Tubigezeho amateka tuyavanyeho.Biranshimishije kuko njyewe nkunda akazi kanjye, aho ngeze niho nkunda,rero kuba mvanyeho amateka yari amaze igihe urumva byari bimaze imyaka 12 ingana niyo namaze muri APR FC kuba nje nkabikuraho ndumva nishimye ku mutima wanjye.Ubuzima muri Kiyovu bumeze neza kurusha uko nabikekaga,nasanze abantu bita ku muntu bakamugurira n’ibikoresho.”

Ndoli yavuze ko ikiri kumufasha kwitwara neza ari imyitozo akora ndetse n’imyitwarire myiza aho yasabye abafana ba Kiyovu kugaruka bagafasha ikipe yabo cyane ko yiteguye kubashimisha muri uyu mwaaka w’imikino.

Ikipe ya Kiyovu sports yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustapha Francis ku munota wa 33 w’umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa