skol
fortebet

Neymar Jr arashinjwa guhatiriza umukobwa ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Friday 28, May 2021

Sponsored Ad

Umunya Brazil, Neymar Jr ukinira PSG arashinjwa guhatiriza umukobwa ukora muri Nike ko bakorana imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa mbere yo gutandukana n’iyi kompanyi ikora imyenda ya siporo.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko ibi byabaye muri 2016ubwo uyu rutahizamu aho yari mu mujyi wa New York yagiye kwamamariza Nike.

Bivugwa ko uyu mukozi wa Nike yari ashinzwe gutegurira ibirori uyu mukinnyi n’ikipe ye nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Wall Street Journal .

Iki kinyamakuru cyavuze ko cyavuganye n’abafite aho bahuriye n’iki kibazo cy’uyu mukobwa watanze ikirego muri 2018.Nike yahise ishyiraho abanyamategeko bigenga bo kwiga iki kibazo.

Neymar yahakanye yivuye inyuma ibi birego.Umuvugizi we w’umugore yagize ati “Neymar Jr.azakora ibishoboka byose ahangane n’ibi bitero igihe bizaba bijyanwe mu nkiko,kuko bitaraba kugeza ubu.”

Neymar Jr na Nike bamaze gutandukana nyuma y’imyaka 15 bari bamaze bakorana.Ibi byabaye umwaka ushize.

Uyu muvugizi yavuze ko Neymar Jr na Nike batandukanye kubera impamvu z’Ubucuruzi.

Hilary Krane n’umujyanama mukuru wa Nike yabwiye kiriya kinyamakuru ati “Nike yacanye umubano n’umukinnyi kubera ko yanze korohereza iperereza kubera ibyaha ashinjwa by’ibikorwa bibi yakoreye umukozi.

Neymar Jr yashinjwe gufata ku ngufu muri 2019 ariko iki kirego kiza gufungwa n’ubushinjacyaha kubera ko habuze ibimenyetso cyane ko uyu mukinnyi we yavuze ko baryamanye bumvikanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa