skol
fortebet

Neymar Jr yahuye n’uruva gusenya kubera gusaba ikizungerezi amafoto cyambaye ubusa

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Neymar Jr yatandukanye n’uwari umukunzi we Bruna Biancardi baheruka kubyarana umwana w’umukobwa,nyuma y’iminsi mike amuvumbuye ko hari umukobwa yasabye amafoto yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Umukobwa ucuruza amafoto y’urukozasoni ku rubuga rwa OnlyFans witwa Aline Farias yashyize hanze ubutumwa yohererejwe na Neymar Jr wamusabye ko yamwoherereza amafoto ye yambaye ubusa.

Neymar yahakanye ko nta kibi yakoze kuko ubwo butumwa ari ubwa kere.

Yahakanye ibyo birego kuri Instagram, agira ati: "Erekana itariki...Ibyo byabaye imyaka ishize."

Gusa nyuma y’iminsi mike ibyo bigiye hanze,Bruna yatangarije kuri Instagram ko yatandukanye na Neymar.

Bibaye nyuma y’iminsi mike babyaranye umwana w’umukobwa bise Mavie.

Bruna yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: "Iki n’ikibazo bwite ariko kuva narashyizwe mu makuru,ngakekwa,urwenya buri munsi,ndabamenyesha ko ntakiri mu rukundo.

Turi ababyeyi ba Mavie,iyo niyo mpamvu y’umurunga wacu.

Ndizera ko ubu buryo burahagarika ibiri kuvugwa mu makuru.Murakoze."

Uyu mukinnyi wakiniye PSG na Barcelona yatangiye gutereta Bruna muri 2021.Baje gutandukana ho gato,hanyuma barongera bariyunga muri Mutarama uyu mwaka.

Mu kwezi gushize nibwo Bruna yatangaje ko yabyaye ndetse ashyira hanze amafoto ari kumwe na Neymar Jr bateruye umwana wabo.


Uwari umukunzi wa Neymar Jr


Uwo Neymar Jr ashinjwa gusaba amafoto yambaye ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa