skol
fortebet

Neymar yatangaje abakinnyi 3 bakwiriye kuvamo uwegukana Ballon d’or

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG yikuye mu bakinnyi batatu abona bakwiriye kuvamo uwegukana igihembo cya Ballon d’or gitangwa na France Football,aho yavuze ko Ronaldo, Messi na Mbappe.

Sponsored Ad

Neymar Jr wagize umwaka w’imikino mubi,yanze guha amahirwe Mohamed Salah na Luka Modric,yemeza ko abakinnyi bakwiriye kuvamo uwegukana Ballon d’or ari Cristiano Ronaldo wahoze akinira Real Madrid akerekeza muri Juventus,Messi wa FC Barcelona na Kylian Mbappe bakinana muri PSG.

Mu kiganiro Neymar yahaye ikinyamakuru AS cyo muri Espagne,Neymar ntiyigeze avuga kuri Modric wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza I Burayi no ku isi nyamara niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana na Ballon d’or.

Igihembo cya Ballon d’or gitangwa n’ikinyamakuru France Football kizatangwa mu Ukuboza uyu mwaka,aho byitezwe ko hashobora kuba impinduka muri 3 ba nyuma bazahatana nyuma y’aho mu bihembo 2 bishize Ronaldo,Modric na Salah aribo biganzaga.



Neymar abona Messi,Ronaldo na Mbappe aribo bakwiriye kuvamo umukinnyi uhabwa Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa