skol
fortebet

Neymar yatunguye benshi kubera ibyo yatangaje ku mafaranga yaguzwe

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Neymar ukinira ikipe ya Paris Saint Germain na Brazil yavuze ko iyi kipe yo mu Bufaransa iherutse kumutangaho akayabo ka miliyoni 222 z’ama Euro yahenzwe bikomeye,kuko abona adakwiriye kugurwa amafranga yatanzweho.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 26,Brazil izagenderaho muri iki gikombe cy’isi yavuze ko akayabo yaguzwe ari kenshi cyane ndetse abona PSG yarahubutse kumugura amafaranga angana kuri imukura muri FC Barcelona umwaka ushize.

Neymar abona yaraguzwe amafaranga menshi cyane

Yagize ati “Sinishimira amafaranga naguzwe,cyangwa se ko ndi umukinnyi uhenze ku isi.Ariya ni amafaranga nta kindi navuga.Kuri njye mbona nakagombye kuba naraguzwe make.

Neymar watsindiye PSG ibitego 19 agatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mikino 20 yakiniye iyi kipe mu mwaka we wa mbere, avuga ko aramutse ariwe wiha igiciro,atari kwigura amafaranga nkayo yatanzweho gusa avuga ko kuva kera yakoze cyane kugira ngo azabe umukinnyi wabigize umwuga ndetse akinire amakipe akomeye,none yabigezeho.

Neymar ari kumwe na Brazil aho bari gutegura umukino wa mbere wo mu itsinda E uzabahuza n’ikipe y’Ubusuwisi ku Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa