skol
fortebet

Ngandu Bienvenue ntabwo ari mu bakinnyi bazakina na UGB BBC

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi b’imena b’ikipe ya REG BBC Ngandu Bienvenue ntabwo azagarara ku mukino uzahuza ku munsi w’ejo ikipe ya REG BBC iyoboye shampiyona na UGB BBC kubera ikibazo cy’uburwayi nkuko bitangazwa ni umutoza wa REG BBC John Bahufite.
.
Ikipe ya REG iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 17 iraza gukina idafite uyu kizigenza wayifashije guhangamura amwe mu makipe atandukanye
bahanganiye igikombe cya shampiyona uyu mwaka aho uyu na mugenzi we Kami Kabange bafite uruhare runini (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi b’imena b’ikipe ya REG BBC Ngandu Bienvenue ntabwo azagarara ku mukino uzahuza ku munsi w’ejo ikipe ya REG BBC iyoboye shampiyona na UGB BBC kubera ikibazo cy’uburwayi nkuko bitangazwa ni umutoza wa REG BBC John Bahufite.
.
Ikipe ya REG iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 17 iraza gukina idafite uyu kizigenza wayifashije guhangamura amwe mu makipe atandukanye
bahanganiye igikombe cya shampiyona uyu mwaka aho uyu na mugenzi we Kami Kabange bafite uruhare runini mu manota iyi kipe itsinda kuri buri mukino dore ko baherutse guhesha iyi kipe igikombe cyo kwibuka cyasojwe mu cyumweru gishize.

Kubura kwa Ngandu Bienvenue ntabwo byagakwiye gutera ubwoba ikipe ya REG BBC kuko iyi kipe ifite abandi bakinnyi bakomeye nkuko byemezwa ni umutoza John Bahufite uvuga ko intego ye ari ugutwara shampiyona byanze bikunze.

Yagize ati "Intego dufite ni ugutsinda UGB BBC kuko morale irahari mu bakinnyi kandi tumaze iminsi twitegura".

Ikipe ya REG BBC iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 17 aho ifite amanota 29 n’umukino umwe itarakina ikaba irusha Espoir na Patriots ziyikurikira inota rimwe zose zimaze gukina imikino 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa